Rulindo: Ingo zisaga 4500 zabonye amashanyarazi zatangiye kuyakoresha mu bworozi n’ubucuruzi

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu mirenge ya Masoro na Cyinzuzi yo mu Karere ka Rulindo babonye umuriro w’amashanyarazi baravuga ko bakataje mu iterambere kuko wabafashije cyane mu bikorwa by’iterambere birimo iby’ubucuruzi n’ubworozi.

Ubwo itangazamakuru ryasuraga aka karere kuri uyu wa Kabiri, Murenzi Erneste ufite akabari kitwa Marenge City Pub gaherereye mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Kigarama, yavuze ko ubu yaruhutse gukoresha moteri yacaniraga akabari nijoro ikamutwara nibura mazutu y’ibihumbi 40 ku kwezi mu gihe kuri ubu atarenza umuriro w’ibihumbi 10.

Yagize ati “Nari nsanzwe nkorera hano ariko mazutu yarampendaga cyane, ubu byarakemutse kuva aho mboneye umuriro muri Gashyantare. Ubu hano twavuye mu bwigunge kuko hari uburyo bwo gukurikira imyidagaduro ndetse n’iya nijoro kuko mu nzira haba habona kubera amatara yo hanze. Nk’ubu abantu bareberaga hano imikino y’igikombe cy’isi kandi mbere bagombaga kujya iriya Nyacyonga na Rusiga.”

Murenzi yongeyeho ko ubu abakiliya be biyongereye, akaba ashobora gukora amasaha 24 yose y’umunsi mu gihe mbere atarenzaga saa yine z’ijoro ndetse abasha gukonjesha ibinyobwa, ibi bikaba byaratumye inyungu yabonaga ku kwezi irimo kwiyongeraho nibura 30% kubera aya mashanyarazi.

Munanira Narcisse, umugabo ufite iduka mu gasanteri ka Marenge, yavuze ko yababazwaga no kubona insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru kuva kera ariko ibyari inzozi byabaye impamo mu kwezi kwa Kabiri.

Yagize ati “Uyu munsi wa none dufite umuriro, ubu twaguze televiziyo tutarazigiraga mu mateka ya ba sogokuruza bacu. Hano hakundaga kuba ibisambo byitwikiraga umwijima ariko ubu dufite amatara y’umutekano. Ubu mfite intumbero yo kugura icyuma gisya ifu y’ibigori n’imyumbati ku buryo mu gihe kiri imbere nzajya njya no kurangura imyumbati muri Tanzania nkaza nkayisya nkacuruza ifu nkaranguza n’abandi bacuruzi.”

Nakure Marie Grace, umworozi akaba na veterineri utuye mu Murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Budakiranya, yavuze ko amashanyarazi amufasha mu bworozi bw’inkoko by’umwihariko mu kurera imishwi ndetse n’umusaruro ukiyongera kuko inkoko zikura vuba ndetse zigatera kabiri ku munsi bitewe n’uko zirya na nijoro.

Yagize ati “Uyu muriro waramfashije cyane mu bworozi bw’inkoko, ubu mfite inkoko 50 ariko mu minsi ishize zageraga kuri 200, ubu mperutse kugurishaho izari zimaze gukura. Mbere byarangoraga cyane kuko nakoreshaga batiri najyaga gucaginga ahabaga umuriro kuko izi nkoko ntangira kuzorora ari imishwi y’umunsi umwe kandi iyo mishwi igomba guhorana urumuri.”

Nakure yavuze ko uyu muriro bahawe muri Werurwe hari n’abaturanyi be bawifashisha mu bikorwa by’iterambere barimo undi mworozi ufite inkoko zirenga 2000.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Rulindo, Ngendahayo Chrysologue yavuze ko ingo 4558 zahawe umuriro mu Karere kose mu mwaka w’ingengo y’imari ushize naho ingo zifite umuriro muri rusange zikaba ari 37% y’iziri mu karere.

Yongeyeho ko ubu umuriro umaze kugera mu mirenge yose 17 igize Akarere na 85% y’utugari, intego ikaba ari ukuwugeza mu tugari twose dusigaye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari no kuwugeza ku ngo 3424.

Ngendahayo yasabye abaturage gukoresha neza umuriro, birinda abantu batari abakozi ba REG babashuka bagatuma biba umuriro kuko bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo gucibwa amafaranga miliyoni imwe no gufungwa imyaka ishobora kugera kuri 15.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza umuriro ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2024, kuri ubu abawufite bakaba barengaho gato 46%.

Munanira Narcisse, ufite iduka mu gasanteri ka Marenge mu Murenge wa Masoro yavuze ko ubucuruzi burimo gutera imbere mu mezi atanu ahsize babonye amashanyarazi
Murenzi Erneste ufite akabari kitwa Marenge City Pub mu Murenge wa Masoro yavuze ko amashanyarazi yatumye inyungu ye yiyongeraho nibura 30%
Nakure Marie Grace ni umworozi wifashisha amashanyarazi agacanira inkoko bigatuma zororoka cyane kandi zigakura vuba kuko zirya igihe cyose kubera urumuri
Abatuye n'abakorera muri aka gasanteri ka Marenge bahoraga bifuza amashanyarazi none bamaze kuyabona
Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rulindo, Ngendahayo Chrysologue yavuze ko ingo 4558 zahawe umuriro mu Karere kose mu mwaka w'ingengo y'imari ushize
Bamwe bahise batangira inzu zogosha umusatsi mu Murenge wa Masoro kuko babonye amashanyarazi
Hari n'abasudira inzugi. amadirishya n'ibindi mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza