Rulindo: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye inzu n’ibyumba by’amashuri, hangirika amabati asaga 500

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo yasambuye inzu z’abaturage 14 ndetse n’ibyumba by’amashuri bine, ububiko n’ibiro by’umuyobozi wa G.S Rutonde.

Imvura yangije inzu yaguye ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo 2020, yaguye ari nke cyane, gusa yarimo umuyaga mwinshi udasanzwe ari nawo wazisambuye.

Izi nzu ziherereye mu Mudugudu wa Rutonde mu Kagari ka Rutonde, zose hamwe izasambutse zangirikiyeho amabati asaga 500.

Mu miryango uko ari 14 yagizweho ingaruka y’iyi mvura, itatu muri yo niyo yonyine bigaragara ko itishoboye; biteganyijwe ko izasanirwa hifashishijwe umuganda, naho abasigaye bakisanira kuko bafite ubushobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Asaba Gahima Emmanuel, avuga ko imvura yaguye yari nke cyane ariko umuyaga wari uyirimo ni wo wasambuye inzu.

Yagize ati “Imvura yaraye iguye yari nke cyane, twari utujojoba wabonaga ko n’umuntu atakwirirwa yugama twaguye nk’iminota 30, ahubwo hajemo inkubi y’umuyaga udasanzwe isambura inzu z’abaturage n’ibyumba by’amashuri bine. Byadutunguye cyane kuko izo nzu zose zari ziziritse ibisenge kuko zubatswe n’abantu bafite ubushobozi.’’

Akarere ka Rulindo gasanzwe gahura n’ibiza bituruka ku mazi y’imvura yagwaga, akinjira mu bikuta by’inzu zigasenyuka, hakaboneka n’inkangu zafungaga imihanda.

Ibiza biterwa n’umuyaga udasanzwe usambura inzu, byaherukaga kukagaragaramo mu 2009, ndetse icyo gihe wasambuye inzu z’abaturage, insengero n’ibindi.

Kugeza ubu abasenyewe n’umuyaga mwinshi wasambuye inzu, bacumbikiwe mu baturanyi babo, abandi bimukira mu nzu nto bari bafite (Annexe), ndetse bamwe mu bafite ubushobozi batangiye kwisanira.

Ibisenge by'inzu byagurukijwe n'uyu muyaga byari biziritse neza
Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye inzu n’ibyumba by’amashuri, hangirika amabati asaga 500
Umuyaga udasanzwe wibasiye abaturage usambura inzu zabo hangirika amabati asaga 500
Abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza bagiye gucumbikirwa na bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .