00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Impungenge ku bambuka Nyabarongo batambaye ‘gilets’ zabugenewe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi n’abo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bavuga ko iyo bari kwambuka umugezi wa Nyabarongo ubatandukanyea baba bafite ubwoba ko bakoze impanuka bahasiga ubuzima bitewe n’uko abasare babambutsa nta ‘gilets’ zabugenewe zishobora kubarinda kurohama bagira.

Aba baturage bavuga ko bifuza ko inzego zibishinzwe zikora uko zishoboye kugira ngo abambutsa ababambutsa muri uyu mugezi wa Nyabarongo bose babe bafite ‘gilets’ zambikwa abagiye mu bwato mu kwirinda ko igihe habaye impanuka hagira uwo ihitana.

Hakorimana Jeanvier yagize ati “ Nyine umuntu ajyamo afite ubwoba kuko ataba azi koga ariko akabikora kubera ko nta yandi mahitamo aba afite kuko ariyo nzira ya bugufi aba abona kuko hano na hariya nta minota igera no kuri itatu umuntu amara muri Nyabarongo.”

Umubyeyi w’abana batanu witwa Byukusenge Marie Rose, we avuga ko buri gihe iyo agiye kwambuka Nyabarongo abanza agasenga.

Ati “Umuntu abanza akiyambaza Uwiteka mbere yo kubwinjiramo da! Duca aha kuko ari hafi rero leta idufashije n’uko yaha aba basare iyo myenda cyangwa ikabategeke kuyigura kuko ubwato burohamye ndakurahiye ingona n’imvubu biba aha byamara abantu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile,we avuga ko abambutsa abantu nta myenda yabugenewe babambitse baba barenze irengayobora kubera ko bamaze kubabwira ko bitemewe.

Ati “Icyo kuba bambuka batambaye imyenda yabugenewe baba bakoze amakosa kuko amabwiriza twabahaye ni uko bagomba kuyagira, ababikora baba barenze ku mabwiriza kuko barabizi ko bibujijwe.”

Yongeyeho ko bataribazi ko abantu bambuka Nyabarongo batambaye imyenda yabugenewe ibarinda kurohama ashimangira ko bagiye kubikurikirana.

Bambuka Nyabarongo nta 'gilets' zabugenewe bambaye
Ni urugendo rugufi ariko ruba rutoroshye
Kwambutswa uyu mugenzi wa Nyabarongo usabwa kwishyura 300 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .