Rulindo: Imiryango 142 yahawe ingurane y’ibishanga yaheze mu gihirahiro

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rulindo hari abaturage bavuga ko ubutaka bwabo bwashyizweho ibikorwa bifite inyungu rusange, ubuyobozi bubaha ingurane z’ubutaka buri mu bishanga none baheze mu gihirahiro kubera itegeko rivuga ko ibishanga ari ibya leta.

Mu myaka 20 ishize bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya Bushoki, Cyungo na Rukozo, bahawe ingurane y’ubutaka buri mu gishanga, ubwabo bushyirwaho ibikorwa bifite inyungu rusange.

Umwe muri aba baturage witwa Nkurunziza Livin utuye mu Mudugudu wa Buvumo, Akagari ka Mukoto mu Murenge wa Bushoke, yavuze ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akarere ka Rulindo.

Aganira na IGIHE yagize ati “Mu 1997 bampaye ingurane y’ahantu mu gishanga ariko njye nari nabasabye ingurane y’amafaranga barayanyima. Nyuma haza itegeko rivuga ko ibishanga byose ari ibya Leta none banyimye ibyangombwa by’ubutaka.”

Twagirimana Regis wo mu Murenge wa Cyungo we yabwiye IGIHE ati “Isambu yanjye yanyuzemo umuhanda, bampa ingurane y’ubutaka buri mu gishanga. Icyo gihe numvaga nta kibazo kuko mu gishanga hera cyane nta gihombo nagize. Ubu rero ikibazo cyabayeho ni uko bavuga ngo ibyo bishanga ni ibya Leta kubera itegeko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba baturage bari kugicukumbura.

Ati “Ikibazo cy’abo baturage twaracyumvise, ariko birasaba ubucukumbuzi bwimbitse kuko usanga harimo n’abaturage bavuga ko ubutaka bwabo leta yabutwaye mu 1970 noneho kubera ko ubutaka bwahawe ibyangombwa kandi bukaba bufite agaciro gakomeye batangiye kuvuga ko bahawe ingurane y’igishanga.”

“Hari n’abandi rero bavuga ko ubutaka bwabo bwashyizweho ibikorwa bifite inyungu rusange muri iyi myaka ya nyuma ya jenoside. Kuva aho tumenyeye icyo kibazo turimo kubarurura ngo tumenye uko giteye. Ntabwo twari twagenzura ngo tumenye niba koko ibyo batubwira ari ukuri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazaganiriza buri muturage bakamenya uko byagenze kugira ngo ahabwe ingurane y’igishanga hanyuma hakurikizwe itegeko rigana ingurane.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel avuga ko barimo gucukumbura ibivugwa n'abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza