Rulindo: Imbuto Foundation igiye kuzuza ikigo kizateza imbere ubumenyi n’imyidagaduro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo bari kubaka ikigo cya ‘Masoro Learning&Sports Center’ mu Murenge wa Masoro, kizafasha guteza imbere ubumenyi, imikino n’imyidagaduro mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo n’utundi duce tuhegereye.

Ni ikigo kizaba kirimo urugo mbonezamikurire y’abana bato, kizanatangirwamo amasomo afasha urubyiruko arimo mudasobwa, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball n’indi itandukanye.

Kirimo kubakwa ku bufatanye ’Akarere ka Rulindo n’Umuryango Kate Spade New York usanzwe ufasha abagore bibumbiye mu itsinda rya Abahizi Dushyigikirane Ltd rikorera muri uyu Murenge wa Masoro.

Ahari kubakwa iki kigo cya ‘Masoro Learning&Sports Center’ kuri uyu wa Gatandatu habereye umuganda witabiriwe n’abayobozi barimo n’Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Madamu Radegonde Ndejuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo n’abahagarariye abafatanyabikorwa batandukanye.

Uyu muganda witabiriwe kandi n’intore z’abasoje amashuri yisumbuye ziri ku rugerero mu karere ka Rulindo, wasojwe n’imikino ya gishuti irimo uw’umupira w’amaguru wahuje abakozi ba Imbuto Foundation n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Masoro.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko iki kigo kijyanye n’icyerekezo cya leta y’u Rwanda cyo kubaka umuntu ufite ubumenyi.

Yagize ati “Igihugu cyihaye intego yo kubaka umuntu ufite ubumenyi, ushoboye kandi utekanye, ibi rero bihura cyane n’icyerekezo Imbuto Foundation twihaye kuva twatangira cy’uko tugomba kubaka ubushobozi mu bantu binyuze no muri gahunda zitandukanye z’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi mu rubyiruko. Iki kigo rero kizadufasha muri icyo cyerekezo ari nacyo cy’igihugu cyacu.”

Umutesi avuga kandi ko iki kigo kizafasha mu kwigisha urubyiruko ikoranabuhanga no kwihangira imirimo babifashijwemo n’abafatanyabikorwa barimo Inkomoko, DotRwanda, Resonate, Gardens of Health International, MindLeaps, Shooting Touch n’abandi.

Hari kandi n’ikigo Africa Yoga Project kizafasha mu kwigisha urubyiruko imikino itandukanye.

Biteganyijwe ko mu 2022 Imbuto Foundation izaba yaramaze guhugura abakozi bazaba bafasha muri ibi bikorwa ari nabwo kizahita cyegurirwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bugatangira gukurikirana imikorere n’imicungire yacyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa bazanirwa n’ubuyobozi bwabo.

Abatuye i Masoro bashimye Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo babatekerejeho, bavuga ko biteze impinduka mu iterambere kubera iki kigo kigiye kubakwa hafi yabo.

Imirimo yo kubaka ‘Masoro Learning&Sports Center’ ikurikiranwa na General Architecture Collaborative, igeze ku kigero cya 65%. Biteganyijwe ko kizuzura mu mpera z’uyu mwaka cyane ko kugeza ubu bimwe mu bikorwa remezo birimo ibibuga by’umupira byatangiye gukoreshwa.

Abayobozi basobanurirwa ibiri gukorerwa muri iki kigo cya Masoro Learning and Sports Center
Abayobozi batandukanye bari baje mu muganda ku kigo cya Masoro Learning and Sports Center
Abitabiriye banasuzumwe ku buntu indwara zitandura
Abitabiriye umuganda bari benshi nyuma bahawe impanuro n'abayobozi batandukanye
Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Radegonde Ndejuru na Visi Meya w'Akarere ka Rulindo, Gasanganwa Marie Claire
Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Radegonde Ndejuru yatemberejwe ahari kubakwa 'Masoro Learning and Sports Center' asobanurirwa bimwe mu bizaba bigize iki kigo
Umukozi wa Imbuto Foundation mu ishami rishinzwe Ubuzima, Isabelle Kalisa (iburyo) aboha imiseke
Umutesi asobanurirwa bimwe mu bizaba bigize iki kigo
Umutesi yavuze ko ikigo Masoro Learning and Sports Center kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 900
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine mu muganda wabereye ahari kubakwa ikigo 'Masoro Learning and Sports Center
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Gasanganwa Marie Claire
Visi meya Gasanganwa yasabye abaturage gusigasira no kubyaza umusaruro ibi bikorwa begerejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza