Mu byo bishimira bagejejweho bigatuma na bo baharanira guteza imbere iwabo kuko imbogamizi bahuraga nazo zo kutagira imihanda n’ibindi bikorwa remezo byatumaga uwateraga imbere wese yarahitaga yimukira i Kigali n’ahandi habaga habarusha iterambere.
Kuri ubu Akarere ka Rulindo kashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo birimo gusana umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumu byatwaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kubaka no kuvugurura ibiro by’utugari byatwaye arenga miliyoni 110Frw.
Hubatswe kandi ibiraro byo mu kirere bya Karambo, Mukaka na Gitereri byatwaye arenga miliyoni 53 Frw, imiyoboro y’amazi ya miliyoni 669 Frw, ibiraro bihuza imirenge n’amasoko atandukanye bya miliyoni 340 Frw hari na gahunda ya Girinka n’amaterasi arwanya isuri.
Hubatswe kandi imidugudu y’icyitegererezo yatujwemo abatishoboye, hubakwa ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze n’ay’imyuga byose byatwaye arenga miliyari 7 Frw bikura abaturage mu bwigunge na bo bita ku iterambere ryabo.
Umuturage wo mu Kagari ka Gahabwa mu Murenge wa Tumba witwa Habyarimana Etienne w’imyaka 65 yakomoje ku buryo ubuzima bwahindutse.
yagize ati "Mbere hano twari mu bwigunge uwateraga imbere wese yahitaga yigira i Kigali n’ahandi twe twahasigaye twarororaga gusa ariko ubu byarahindutse dufite amashanyarazi, imihanda inzu nziza n’ibindi bigaragaza iterambere."
Nsengiyumva Narcisse wo mu Murenge wa Bushoki, nawe yagize ati "Uyu muganura ntabwo turya no kunywa gusa ahubwo turataha ibikorwa byinshi ubu abana bacu ntibagitakaza amashuri kubera ko bigira hafi urabona dukikijwe n’amashuri arenga ane mbere tutarayagiraga. Dutumiza ibicuruzwa bigahita bitugeraho tugacuruza ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi ubu busigaye butwungura ni umwuga nk’iyindi."
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko bazakomeza guharanira kugeza ku baturage iterambere ariko akabasaba ko nabo baribungabunga ndetse bakaribyaza umusaruro.
Yagize ati "Ibikorwa remezo byegerejwe abaturage ni byinshi urebye nk’imihanda yakuye uduce tumwe na tumwe mu bwigunge yoroshya imigenderanire n’imihahirane ibyo beza bibasha kugera ku masoko, hari ibiraro byaba ibyo mu kirere cyangwa ibisanzwe nabyo byorohereza abaturage."
Yakomeje agira ati "Ubutumwa duha abaturage ni uko bafata neza ibikorwa bagezwaho bakamenya ko ari ibyabo ariko bakanabibyaza umusaruro kugira ngo bibungure nk’uko byateganyijwe ariko kandi bakitabira umurimo kugira ngo ibyagezweho bibashe kwiyongera tubonere Abanyarwanda ibibatunga bihagije."
Mu kwizihiza umunsi w’umuganura kandi hahembwe Umurenge wa Tumba wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu bikorwa by’isuku n’umutekano wahawe imodoka ya miliyoni 39 Frw n’Umuryango wa Uzabakiriho Theodomire, wahize iyindi mu kwesa imihigo uhabwa inka y’imbyeyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!