Rulindo: Gukunda ifaranga n’umusaruro muke mu bituma abavumvu batarya ubuki

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Abavumvu bo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko gukunda amafaranga cyane kwa bamwe muri bo n’umusaruro muke, bituma hari abajyana umusaruro w’ubuki wose ku isoko bakiyibagirwa bakumva kurya ubuki atari ibyabo.

Aba bavumvu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, ubwo Umuryango uharanira iterambere ry’abagore mu Rwanda, SERUKA, wabashyikirizaga inzu y’ikusanyirizo ry’ubuki yabubakiye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo.

Mu kubafasha kuzamura umusaruro w’ubuki, abavumvu banashyikirijwe imitiba igezweho n’imyambaro bazajya bambara bari guhakura.

Nyuma y’iki gikorwa bakorewe, abavumvu bahamije ko umusaruro wabo ugiye kwiyongera ndetse na bo bagiye kujya barya ubuki aho kugira ngo bwose babujyane ku isoko.

Bavuga ko bataryaga ubuki kubera ko babonaga umusaruro muke ariko bagashimangira ko nyuma yo guhabwa inzu izajya ibutunganya n’imitiba igezweho bizatuma na bo bazajya baburya kuko bafite icyizere cy’uko umusaruro wabo uziyongera.

Uhagarariye itsinda ry’abavumvu mu Murenge wa Cyisaro mu Karere ka Rulindo, Hakorimana François ati “Ni byo ubuki abavumvu bose ntabwo baburya, hari n’abatajya babukoza mu kanwa kandi atari uko bataburya ahubwo ari uko baba babonye buke noneho bwose bakabujyana ku isoko.”

Yongeyeho ko kuba bahawe imitiba myiza igezweho bizatuma umusaruro babonaga wiyongera ku buryo na bo hari ubwo bazajya bisigira aho kugira ngo bwose bajye kubugurisha.

Uhagarariye abavumvu mu Murenge wa Murambi, Icyitegetse Epiphanie, avuga ko abavumvu batarya ubuki babuterwa n’uko baba bafite inzara y’amafaranga, ikomoka ku kuba umusaruro ari muke.

Umuhuzabikorwa wa Seruka, Niyonkuru Belyse, yemeza ko impamvu abavumvu bajyanaga ubuki bwabo bwose ku isoko byaterwaga n’uko babaga babonye umusaruro muke.

Avuga ko kuba bahawe imitiba igezweho bizatuma umusaruro w’ubuki wiyongera.

Ati “Umusaruro wabaga ari muke kuko bakoreshaga imitiba ya kinyarwanda bityo ntibabonye ubwo bajyana ku isoko n’ubwo basigarana mu rugo ariko kuko bahawe imitiba ya kizungu umusaruro ugiye kwiyongera ku buryo na bo bazajya babona ubwo basigarana.”

Niyonkuru yongeyeho ko batangiye igikorwa cyo kujya baganiriza abavumvu bakababwira ko batagomba kujya bajyana ubuki bwose ku isoko batarakuraho ubwabo kuko ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Rulindo, avuga ko ibyo barimo gukora ari ukwigisha abaturage ubwiza bw’ubuki no kubakangurira kutabujyana ku isoko bwose.

Ati “Tubumvisha ko umusaruro wose badakwiye kuwujyana ku isoko bakwiye kujya bagira uwo bakoresha mu rugo kugira ngo birinde kugira ikibazo cy’imirire n’indyo ituzuye.”

Iri kusanyirizo ry’ubuki ryubatswe mu Murenge wa Murambi ryuzuye ritwaye miliyoni zirenga 11 Frw, mu gihe biteganyijwe ko imitiba yose izahabwa abavumvu izatwara arenga miliyoni 200 Frw.

Abavumvu bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko umusaruro muke wari mu bituma batarya ubuki
Abavumvu bahawe n'imyambaro bazajya bambara bagiye guhakura
Byari ibyishimo bikomeye ku bavumvu b'i Rulindo ubwo bafungurirwaga inzu itunganya ubuki
Ikusanyirizo ry'ubuki abavumvu ba Rulindo bahawe
Imwe mu mitiba bahawe
Ubwo hatahwaga ikusanyirizo ry'ubuki
Umuhuzabikorwa wa Seruka, Niyonkuru Belyse yemeza ko ubufasha abavumvu bahawe buzatuma babona umusaruro mwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza