Rulindo: Bonanza Trading yahaye radiyo n’imirasire y’izuba imiryango 15 y’Abarokotse Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Mata 2019 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ikigo Bonanza Trading Ltd bashyikirije imirasire y’izuba na radio imiryango 15 y’abacitse ku icumu batishoboye mu Karere ka Rulindo mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Bonanza Trading Ltd ni ikigo cy’Abashinwa gikora ibintu bitandukanye birimo iby’amabuye y’agaciro, kubaka inyubako n’imikino y’amahirwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019 nibwo icyo kigo cyatanze iyo nkunga.
Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Bonanza Ltd, Nian Xiong , yavuze ko nk’ikigo gikora ubucuruzi kandi cy’abanyamahanga baharanira gufatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kubateza imbere.

Yagize ati “Twaricaye nk’abayobozi n’abakozi bacu barimo Abanyarwanda, dutekereza ku miryango itishoboye hanyuma dushaka icyo twabafasha ari nabwo twahisemo kubaha imirasire y’izuba na radiyo.”

Yavuze ko ibyo bakoze “bisobanuye umubano mwiza hagati y’Abashinwa n’Abanyarwanda kandi ni ibintu bizahoraho.”

Nian Xiong yavuze ko uretse imirasire y’izuba na radiyo bahaye abarokotse Jenoside batishoboye, ngo banateganya ko ubutaha bazatanga n’ibindi bikoresho birimo na telefone mu gihe bazabona ko aribyo abaturage bakeneye.

Imirasire yashyikirijwe abo mu Murenge wa Mbogo ni icumi iherekejwe n’amaradiyo mu gihe indi itanu izashyikirizwa imiryango yo mu Murenge wa Ngoma.

Abahawe iyi mirasire babwiye IGIHE ko byabagoraga kugura udutadowa n’amatoroshi yo gucana ariko ubu bishimiye ko bahawe imirasire na radio zizajya zibafasha kumva aho Isi igeze.

Nyirahabineza Patricie wo mu Mudugudu wa Gicumbi, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Mbogo yagize ati “Ubu ndishimye rwose. Nacanaga agatoroshi kagura ijana, ngashyiramo amabuye naguraga ijana gusa hari ubwo naburaga amafaranga yo kuyagura ngapfa kuryama mu kizima.”

Umuyobozi w’Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bashimishwa no kubona ko hari abantu babazirikana bakabereka ko batari bonyine.

Murebwayire yashimye kandi abakomeje gufatanya na leta mu kwita ku batishoboye.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Bonanza Ltd, Sebera Steve, yavuze ko intego bafite ari ugukora ubucuruzi no gushinga inganda bizagira uruhare mu guha abanyarwanda akazi no kunganira Leta muri gahunda ziteza imbere abaturage.

Umwe mu baturage ashyikirizwa umurasire w'izuba
Sebera Steve ashyikiriza umwe mu baturage bahawe imirasire
Sebera Steve ashyikiriza umwe mu baturage bahawe imirasire
Gitifu w'Umurenge wa Mbogo, Nzeyimana asuhuza umukecuru wahawe umurasire w'izuba
Abaturage bishimiye Bonanza Ltd yabatekereje ikabakura mu kizima
Abakozi ba Bonanza hamwe n'abayobozi mu Karere ka Rulindo nyuma yo gufasha abarokotse Jenoside
Imiryango icumi yo mu Murenge wa Mbogo yashyikirijwe imirasire y'izuba
Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Bonanza Ltd Nian Xiong
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bonanza Ltd, Lin Shoubin
Umukozi w’Akarere ushinzwe guteza imbere ubucuruzi, Barahira Bertin waje ahagarariye Meya muri iki gikorwa yashimye Bonanza Ltd
Umukozi ushinzwe itumanaho muri Bonanza Ltd, Sebera Steve
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, Vedaste Nzeyimana yashimye abafatanyabikorwa ba Bonanza batekereje gufasha abaturage ayobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza