00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Batewe impungenge n’inyama barya batazi aho zibagirwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 10:36
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’inyama barya bakeka ko zitujuje ubuziranenge dore ko batazi n’aho zibagirwa.

Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda, bemeza ko bafite ibagiro ariko bakagaragaza ko hari ababagira amatungo ahandi hantu.

Hashize ukwezi ibagiro ry’Akarere ka Rulindo riri mu Murenge wa Base ryongeye gufungura imiryango nyuma y’aho RAB isabye ako Karere karivugurura rigatanga serivisi zujuje ubuziranenge.

Nubwo bimeze bityo abaturage bavuga ko bafite imbogamizi z’uko hari abantu bakibagira mu ngo zabo.

Iki kibazo bagihuriyeho na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga iri bagiro kuko ataka igihombo cya miliyoni 141 kuva mu 2017 kugeza ubu yemeza ko yatewe n’uko abaturage babagira inyama ahantu batazwi.

Uyu muyobozi, Ndagijimana Joseph, yavuze ko iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubaga inka 100 ku munsi ariko ubu basigaye babaga enye kandi ku munsi w’isoko gusa.

Ashyira mu majwi ubuyobozi bw’aka Karere ko butubahirije amasezerano bwagiranye na we ku ngingo ivuga ko imirenge icyenda muri 17 ikagize igomba kujya igana iryo bagiro.

Ati “Akarere ka Rulindo kaduhombeje miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda twahombye twishyura imisoro ya Leta ariko ugasanga ubuyobozi budafite ubushake bwo kugira ngo bikemuke. Twitabaje urukiko rw’ubucuruzi turifuza ko Akarere kakubahiriza amasezerano kagiranye na rwiyemezamirimo kuko byageze ku rwego ingwate yanjye itezwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko iki kibazo kizabonerwa igisubizo mu munsi ya vuba.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ukubikurikirana byihuse kugira ngo ibyateganyijwe mu masezerano byubahirizwe, tugiye no gutanga ubutumwa mu mirenge ihegereye kugira ngo ibikorwa nk’ibyo babihagarike; ndabizeza ko guhera ejo bitazongera.”

Yanaboneyeho gusaba abaturage kureka kugura izo nyama kuko zitujuje ubuziranenge.

Mu Murenge wa Base hasanzwe ibagiro ariko haravugwa abaturage babagira amatungo ahandi hantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .