Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kirenge, mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo mu Majyaruguru y’igihugu kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020.
Ibiti byatewe muri Rulindo, akarere kakunze kurangwamo n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi rimwe na rimwe igatwara ubuzima bw’abantu ndetse ikanangiza n’ibikorwa remezo birimo n’inzu z’abaturage.
Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, wari uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc muri iki gikorwa, yavuze ko hari impanuro yageneye abaturage b’i Rulindo.
Ati “Hari n’impanuro yagiye aha abantu batandukanye zirimo kwirinda kwangiza amashyamba, gufata neza ibiti byatewe uyu munsi, gushaka uburyo hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi, abantu bakoresha amashyiga ya rondereza yabasabye gukoresha gaz aho bishoboka n’ubufatanye bw’inzego z’abikorera n’abatuye hano.’’
Ibiti byose byatewe ku buso bwa hegitari umunani ni ukuvuga ko buri hegitari hatewe ibiti 100.
Mu Karere ka Rulindo hateganyijwe guterwa ibiti ibihumbi 105 birimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka n’iby’isombe.
Usibye kuba muri aka karere hatewe ibiti, Umuyobozi w’Umushinga EMS, Bizimana Modetse, yavuze ko n’abaturage bazungukira muri ibi bikorwa kuko abarenga 50 bazahabwa imirimo.
Yagize ati “Buriya mu gutera ibiti, mu gutegura ingemwe harimo imirimo itandukanye, uyu mushinga ureba umugenerwabikorwa. Ni we muntu wa mbere uba ugomba guhabwa akazi bitewe nuko abishoboye kandi abishaka.’’
Banki ya Kigali isanzwe ifite gahunda zitandukanye zifasha kurengera ibidukikije ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.
Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko kugera mu 2024, nibura 30% by’ubuso bw’igihugu buzaba buteyeho amashyamba kandi acunzwe mu buryo burambye kugira ngo arusheho kubyazwa umusaruro uhagije.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!