Rulindo: Bakanguriwe guteka neza barengera ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurengera amashyamba no kwirinda indwara ziterwa n’imyotsi, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ikora ubukangurambaga hirya no hino bugamije gushishikariza abaturage kutarambiriza ku nkwi n’amakara gusa nk’uburyo bwo guteka ahubwo bagakoresha gaz cyangwa imbabura n’amashyiga birondereza ibicanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki, mu muganda wo kubakira ingo 10 zatoranyijwe amashyiga arondereza ibicanwa (Canarumwe) mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Tare uherereye mu Kagari ka Nyirangarama.

Abaturage basobanuriwe ko uburyo bwa gakondo bwo gutekera ku mashyiga atatu bukwiye gucika kuko buhenda, bukangiza ibidukikije bigira ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe ndetse bukanangiza umwuka duhumeka bitewe n’umwotsi mwinshi uvamo bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingufu zo guteka muri REG, Niyonsaba Oreste, yibukije abatuye mu mudugudu ko hari ubundi buryo bwo guteka bukwiye kwifashishwa butari ubw’amashyiga atatu, burimo rondereza zigezweho zirondereza ibicanwa ndetse no gukoresha ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara burimo gaz na burikete (briquette) bityo umuturage akabasha kurengera amafaranga menshi yatangaga mu kugura ibicanwa.

Yagize ati “Dukenera ibiti mu bintu byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ntabwo bikwiriye rero ko aricyo turambirizaho kugira ngo tubashe gucana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yavuze ko akarere kafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa umurongo igihugu cyihaye wo kurengera ibidukikije, hagabanywa itemwa ry’amashyamba, akangurira abaturage kwitabira gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa.

Ati “Dushishikariza abaturage tubereka ko ari mu nyungu zabo gukoresha izindi ngufu zasimbura inkwi n’amakara mu guteka nka Burikete ndetse na biogaz kuko bibafasha kurengera amafaranga menshi batangaga bagura inkwi n’amakara, kandi bakirinda indwara zaturuka ku myotsi ndetse bakagabanya umwanya abantu bakoreshaga mu gutashya.

Umwe mu baturage bubakiwe Canarumwe, Mukamuganga Drocella, yavuze ko yishimiye kuba yubakiwe ishyiga rirondereza ibicanwa kuko bizamugabanyiriza amafaranga menshi yatangaga ku nkwi.

Ati “Nari nsanzwe nkoresha iziko ry’amabuye atatu ryatwaraga inkwi nyinshi. Ariko ubu ndashimira Leta inyubakiye iri shyiga. Nzabikangurira bagenzi banjye mbereka itandukaniro n’inyungu iri mu gukoresha iri shyiga.”

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda basaga 80% batekesha inkwi. U Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze umwaka wa 2024, ikigero cy’abakoresha inkwi mu guteka kizagabanuka kikagera kuri 42%.

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bakanguriwe guteka neza barengera ibidukikije
Ni ubukangurambaga bwakorewe mu muganda wo kubakira ingo 10 zatoranyijwe amashyiga arondereza ibicanwa (Canarumwe) mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Tare muri Rulindo
Mukamuganga Drocella yavuze ko yishimiye kuba yubakiwe ishyiga rirondereza ibicanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .