Rulindo: Abanyeshuri 180 boherejwe ku kigo baza gusanga nta myanya ihari

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 12 Mutarama 2019 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina riherereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, ryahuye n’ikibazo kuri uyu wa Gatanu ubwo abanyeshuri boherejweyo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, nyuma bikagaragara ko umubare wabo uruta kure uwo ishuri rishobora kwakira.

Hari amakuru ko iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 80 bashya ari nabo ryari ryiteguye, ariko ngo REB yari yoherejeyo 180.

Umubyeyi ufite umwana woherejwe muri Stella Matutina nyuma akabwirwa ko nta myanya ihari, yabwiye IGIHE ko babatumijwe mu nama kuri REB kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “Badutumije mu nama y’igitaraganya yari irimo abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rulindo, batubwira ko habayeho kwibeshya mu mibare ngo abana boherejwe muri kiriya kigo bose siko bazahabona imyanya.”

Ubuyobozi bwa Stella Matutina ngo bwemeye ko ku banyeshuri 80 ryari kwakira rirongeraho batanu, ariko kugira ngo habemo umucyo, abanyeshuri bose bahuye n’iki kibazo bakazabona imyanya binyuze muri tombola.

Undi mubyeyi witwa Dusabimana Donatien we yavuze ko ubuyobozi bubateye ibihombo kubera ko bari bamaze kugura ibikoresho bisabwa kuri iryo shuri, none bashobora guhabwa iridasaba nk’ibya mbere.

Ati “Twari twamaze kugura ibikoresho by’ishuri, twishyuye amafaranga y’ishuri yo muri kiriya kigo, umwana yarangije kwitegura kandi yari yishimiye ko agiye kwiga mu kigo yasabye. Ubu turahangayitse cyane ejo nitutahatombola, turibaza uwo tuzabaza igihombo cyose tuzaba tugize hejuru y’uburangare bwa REB n’Akarere ka Rulindo.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Stella Matutina ariko ntibyadushobokera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangarije IGIHE ko umukozi wabikoze azafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi kuko ibi ari uburangare bukabije.

Yihanganishije ababyeyi abizeza ko ibyo bari batanze bazabyishyurwa

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yemeye ko iki kibazo cyatewe n’amakosa akwiye kubazwa Akarere ka Rulindo kagaragaje imyanya kadafite.

Ati “Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rulindo yibeshye mu mibare yaduhaye, avuga ko ikigo kizakira abanyeshuri 180 kandi cyo cyaravuze ko gifite ubushobozi bwo kwakira 80. Uyu munsi twakoranye inama n’ababyeyi hamwe n’abayobozi b’Akarere ka Rulindo kandi n’ejo tuzakorana indi nama, turizeza ababyeyi ko nta mwana uzabura ishuri yigamo.”

Yakomeje avuga ko umubare w’abana Stella Matutina izakira numara kuboneka, abasigaye bazashakirwa imyanya mu bindi bigo. Kuba abana bari boherejwe kuri iki kigo ku bwinshi ngo bivuze ko hari ibindibigo bigifite imyanya.

Ati “Abamaze kwishyura amafaranga bazayasubizwa.”

Dr Ndayambaje yavuze ko ikibazo nk’iki ari ubwa mbere kibaye kandi ngo cyabaye ku ishuri rimwe gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza