Rulindo: Abamburaga abaturage biyitirira urwego rw’umutekano batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mata 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi yafashe abantu Batanu barimo kwambura abaturage bavuga ko bakora mu rwego rwa Polisi rwahoze rushinzwe ubugenzacyaha (CID).

Abaturage bahise batabaza Polisi iraza ibashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yavuze ko bariya bagabo bari mu gasantere ka Taba bagatangira buri muturage bakamusaka bavuga ko bashaka abafite urumogi.

Yagize ati “Bateraga abaturage ubwoba bavuga ko uwanga ko bamusaka bahita bamurasa, uwo basanganye amafaranga bakayamwaka, uwo basanganye telefoni bakayitwara. Bafashwe bamaze kwambura abaturage Batatu telefoni ebyiri n’undi batse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.”

CIP Rugigana akomeza ashimira abaturage bo mu murenge wa Murambi mu kagari ka Bubangu mu midugudu ya Taba na Karwa kubera ubushishozi bagize bagafata abo bambuzi.

Ati “Abaturage bitegereje abo bagabo babagirira amakenga bahita babafata bahamagara Polisi iraza isanga koko ni abambuzi nta n’ubwo bigeze baba mu nzego z’umutekano na rimwe.”

Yasabye asaba n’abandi baturage gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse bagashishoza ku bantu bose bagenda biyita abayobozi bagamije kubambura.

Abakekwa bose uko ari batanu Polisi y’u Rwanda yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorero muri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakorerwe dosiye.

Ingingo ya 174 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Ikarita ya satellite igaragaza umurenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .