Iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko bagira uruhare runini mu guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abaturage ariko bo iterambere ryabo rikaguma hasi kandi Leta ibagenera agahimbazamushyi buri kwezi.
Ako gahimbazamusyi bagenzi babo mu karere ka Nyamasheke barakegeranyije bubakamo igorofa rya miliyoni zisaga 500Frw. Igorofa nk’iri kandi ryanubatswe n’abo mu karere ka Karongi.
Ni muri urwo rwego abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rulindo bahagarariye abandi basuye igorofa ry’abajyanama b’ubuzima bo muri Nyamasheke kugira ngo babasobanurire uko babigezeho.
Nyirahabimana Philomène, Umuyobozi wa sosiyete, Akabando k’Ubuzima (Akubu Ldt) igizwe n’Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamasheke yavuze ko bahisemo kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo babone igikorwa kibahuriza hamwe kikanababyarira inyungu.
Iyi sosiyete Akubu Ltd igizwe n’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima 19 y’abajyanama b’ubuzima. Buri koperative yaguze imigabane muri sosiyete Akubu, umugabane umwe ufite agaciro ka miliyoni 5Frw.
Koperative yemerewe kugura umugabane urenze umwe ariko nta yemerewe kurenza imigabane itanu kugira ngo imigabane yose itikubirwa na bamwe.
Nyuma yo kwegeranya iyi migabane, aba bajyanama bagejeje icyifuzo kuri komite nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke, ibakorera ubuvugizi ku nama njyanama y’akarere bahabwa ikibanza na Leta bubakaho ku nguzanyo, bemeranya ko bazatangira kwishyura ari uko inzu yabo yamaze kubyara umusaruro.
Iyi gorofa yatangiye kubakwa muri 2020 irangira mu mwaka wa 2021, imiryango yayo yose ikorerwamo.
Hakizimana Felicien, Umuyobozi wa sosiyete Ubuzima Bwiza Ltd y’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rulindo yabwiye IGIHE ko iyi sosiyete nabo bagize igitekerezo cyo kuyishinga muri Kanama uyu mwaka wa 2022.
Bahise bafata umwanzuro wo gusura abayishinze mbere kugira ngo babasangize ubunararibonye.
Ati “Mu byo twatangiye, twabanje kumenya imitungo y’amakoperative dusanga koperative zifite miliyoni 60Frw kuri konti, twatekereje ko koperative yatangiza umubane wa miliyoni 2Frw, dufite amakoperative 22 bivuze ko dufite miliyoni 44. Twasanze ibyo bagenzi bacu ba hano i Nyamasheke bagezeho natwe twabigeraho kuko twabonye ko icya mbere ari ukwishyira hamwe abantu bakagira amakuru, bagahuza ibitekerezo".
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Dr Muhayeyezu Joseph Désiré yashimye abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rulindo batekereje kwigira kuri bagenzi babo b’i Nyamasheke avuga ko bizatuma intego yabo bayigeraho bitabagoye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!