00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rukumberi: Umwuka w’ubumwe n’ubwiyunge wasimbuye urwikekwe rwaharangwaga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rwibohoye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma barishimira intambwe bamaze gutera mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge nk’Umurenge wagize amateka yihariye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rukumberi ni hamwe muho Jenoside yakoranywe ubukana bukabije. Urwibutso rwa Jenoside ruherereye muri uyu murenge rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 42.

Rwangabo Peter yiciwe abana batandatu n’umugore muri Jenoside. Aganira na Radio Rwanda avuze ko yamaze kubabarira abamwiciye.

Ati “Mu by’ukuri nari nzi ko tutazungwa ukurikije ukuntu nari nsigaye jyenyine, urumva ntabwo nari ngifite umutima w’abantu, nanjye nararebaga nkumva mfite uko mugira namwica.”

Yakomeje avuga ko yaje kwigarurira icyizere cy’ubuzima kubera Leta yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Nabaye n’inyangamugayo muri Gacaca abenshi na bo nagiye mbabarira nababuranishaga mbasengera n’Imana ngo ibababarire ngo bareke umutima w’ubunyamaswa.”

Uwimana Athanasie yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aza no gufugwa imyaka umunani ndetse anakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yavuze ko nubwo yarangije ibihano bye, yakomeje kumva nta mahoro afite mu mutima we ku buryo byaje gutuma yitabira inyigisho z’isanamitima asaba imbabazi.

Ati “Intambwe imaze guterwa ubu dusigaye dusabana nta kibazo, turahura n’abo twakoreye jenoside tugasuhuzanya tugasabana.”

Hari n’abandi batuye muri uyu Murenge wa Rukumberi, bemeza ko aka gace kamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.

Umwe yagize ati “Nta kwishishanya, ni ugushakana nk’uko twari dusanzwe dushakana, duhana inka dufashanya mu mirimo ya rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse, na we ashimangira ko mu myaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye Abanya-Rukumberi babanye neza.

Ati “ Kugeza ubu nababwira ko Abanya-Rukumberi babanye neza ndetse ngira ngo na gahunda zijya zigenerwa abatishoboye nka Gira inka n’izindi zose bose bazihabwa kimwe. Muri rusange kandi bose barazishimira ntawe ushobora kuba yagira ipfunwe.”

Nubwo Abanyarukumberi bishimira intambwe bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge hari abavuga ko hakigaragara ibihato muri iyi nzira ari na yo mpamvu muri uyu murenge biyemeje gushyiraho amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge kugera ku rwego rw’utugari kandi ngo bitezeho ibikorwa bizashimangira ubumwe n’ubwiyunge muri aka gace.

Mu Murenge wa Rukumbeli ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndenga kamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .