00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Yagerageje kwiyahura kuko ababyeyi banze umugabo yabazaniye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 11:01
Yasuwe :

Umugore utuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yagerageje kwiyahura akoresheje ibinini by’imbeba nyuma y’uko babyeyi be banze umugabo yaje kubereka, atari uwo basezeranye byemewe.

Ibi byabereye mu Kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama.

Abaturage n’ababyeyi b’uyu mugore babwiye BTN ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’uko abujijwe gukomeza kujya asambanira iwabo kandi afite umugabo basezeranye byemewe n’amategeko.

Bavuga ko uyu mugore w’abana bane yari afite umugabo aza kwahukana ajya iwabo maze akajya ahazana abagabo batandukanye imwe na rimwe bakanaharara.

Ngo ababyeyi be baje kumugira inama bamubuza kujya azana abagabo mu rugo, ahubwo bagashaka ko asubirana n’umugabo we wa mbere.

Uyu mugore yahise afata ibinini by’imbeba arabinywa ariko nyina ahita ahagoboka amuha amata arabiruka, bamujyana ku bitaro bya Gitwe.

Nyina yagize ati “ Naramubwiye nti ufite umugabo ntiyapfuye, umugore nta gihe atahukana na kera twarahukanaga umugabo akanyuzamo akaza akagucyura. Yahise ambwira ngo ibyo ntubimbwire”

Se yagize ati “ Umukobwa wanjye yazanye n’umuhungu asanga ndimo ndakaraba mu gikari arambwira ngo hari umuntu ngwino umuramutse, ndamubaza ni nde? Ndagenda ndamusuhuza mubaza aho aturuka,uwo mugabo arambwira ngo umukobwa wanjye ni uwe kuko bafitanye umwana.”

Akomeza avuga ko yahise abaza uwo mugabo niba afite umugore, amubwira ko amufite n’abana babiri maze nawe amusubiza ko umugabo w’umwana we azi ari uwo bashakanye byemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko kugeza ubu uyu mujyanama w’ubuzima arwariye mu Bitaro bya Gitwe.

Ati “ Yajyanywe kwa muganga kwa muganga baramufashije wenda icyo ntaramenya n’uko yavuye mu bitaro.”

Yongeyeho ko nta muntu ukwiye kwiyambura ubuzima kuko igihugu kimeze neza ndetse ufite ibibazo agomba kubigeza ku buyobozi ibishoboka bukamufasha

Kugeza ubu uyu mugore arwariye mu Bitaro bya Gitwe.

Iri sanganya ryabereye mu karere ka Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .