Ruhango: Yafashwe yiyita umukozi wa RIB akambura abaturage amafaranga abakangisha kubafunga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe uwitwa Nzigiyimana Donatien ukurikiranyweho icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye, aho yiyitaga ko ari umukozi wa RIB akambura abaturage amafaranga abakangisha kubafunga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB yavuze ko ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yakomeje iti “RIB irongera kandi kwihanangiriza abakomeje kwambura abaturage biyitirira inzego za leta ibamenyesha ko bitazihanganirwa.”

Itegeko rivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza