Umwe muri bo yagize ati "Nabyutse mbona imodoka iri gucumba umwotsi yahiye yarangiye, gusa ntibyumvukana ukuntu imodoka ishya kugeza irangiye nyamara ntihagire utabaza mu gihe hari irondo ry’umwuga n’abazamu barara ku maduka."
Umukozi w’Umurenge wa Bweramana, Manzi Eric, yabwiye IGIHE ko bataramenya icyateye iyi nkongi.
Ati" Yahiye nta mugenzi uyirimo n’umushoferi uyitwara yagiye. Kugeza ubu biracyagoye kumenya icyateye uwo muriro. Wenda hanakekwa ibibazo by’imbere mu modoka, ariko ntabwo twabyemeza."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby’aya makuru, ndetse avuga ko n’iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Yagize ati "Twahawe amakuru ko imodoka Toyota Coaster yafashwe n’inkongi y’umuriro. Twagiyeyo ariko dusanga imodoka yamaze gushya nyuma y’uko abaturage bari bagerageje kuyizimya ariko bikanga, ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye inkongi."
Iyi modoka yari iya ’East Africa Company’, aho yakoraga ingendo za Kigali-Buhanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!