Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yagaragaje ko kimwe no mu tundi turere, Ruhango na yo ubu ifite hafi miliyari y’amafaranga agenewe gutera inkunga ibyiciro bitandukanye birimo n’urubyiruko, rurimo n’ururangije amashuri yisumbuye.
Yavuze ko kugira ngo urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rugaragaze uruhare rwarwo mu iterambere, bikwiye ko rwikuramo ubunebwe rugahera ku gishiro gitoya rwemererwa mu kigega cy’iterambere cya BDF, hanyuma rukayegeranya rukihangira imirimo, kuko abishyize hamwe batizanya imbaraga.
Yagize ati "Leta yashyize muri buri Karere amafaranga hafi miliyari imwe yo gufasha imishinga iciriritse irimo n’iy’urubyiruko, kandi mwiyemeje kuyakoresha ubuyobozi bwababa hafi mu kubashakira amasoko no kubagira inama yo kunoza ibyo mukora,"
"Hano hari amahirwe menshi urubyiruko rwabyaza umusaruro igihe rwakwemera guhuza imbaraga rukagana BDF, rugahabwa inguzanyo ntoya noneho rukishyira hamwe mu matsinda rugakora, niba buri tsinda ry’abantu 10 rihawe miliyoni eshatu, tukagira nk’amatsinda 10 ubwo ni miliyoni 30 Frw y’igishoro, ayo mafaranga yagira akamaro."
Yakomeje amara impungenge uru rubyiriko ko abazamara kwihuza bose bazihutira kumumenyesha maze na we akabafasha kugera kuri ayo mafaranga, bagakora bakazamuka.
Yifashishije urugero rw’amafunguro bafataga mu itorero Meya Habarurema yeretse urubyiruko ko amahirwe yo gukora ari henshi, igikenewe ari ukuyabyaza umusaruro.
Ati "Nk’ubu iyo muba mufite itsinda ryakora amandazi ahagije abanyeshuri b’intore mwese mwitabiriye itorero mwariye, muba mwinjije amafaranga menshi! Birakwiye ko mutekereza mu buryo bwakutse kandi mukemera no guhera ku bintu bito, kuko bigenda bikura."
Urubyiruko rw’Inkomezabigwi na rwo rwemereye ubuyobozi bw’Akarere ko ruzashyira mu bikorwa ibyo rwaganirijwe, harimo no gukora cyane kuko ari indangagaciro igaragaza gukunda igihugu, kandi rukarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’aho ruherereye hose.
Kuri site zose batorejweho uko ari eshatu, haba kuri ES Kigoma, College de Karambi na ES Mukingi, intore 1257 mu 1385 bari bateganyijwe, basoje biyemeje kurwanya ubukene, kwita ku masomo bize, guca bugufi no gukora amatsinda yabafasha gutangira imishinga yabateza imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!