Uru rubyiruko rugaragaza ko iyo ntambwe ishimishije ruyikesha gukurikiza no kumvira inama ruhabwa n’ubuyobozi bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Rurimo n’urwahoze rugororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata, aho uretse kwiteza imbere bakomeje no gutanga umusanzu ufatika ku iterambere ry’igihugu.
Mukantabana Spéciose ni umwe mu bahoze bagororerwa i Gitagata. Ni nyuma yo kuva muri Angola aho yari yarashimutiwe afite imyaka 12 akamarayo imyaka itatu. Agaragaza ko yavuye muri icyo gihugu akazanwa i Gitagata naho akahamara indi myaka itatu.
Nyuma yatashye iwabo mu Ruhango, atangira ubworozi bw’inkoko n’inkwavu abikesha inguzanyo y’ibihumbi 60 Frw yahawe n’umufatanyabikorwa witwa Rungano Ndota Initiative mu 2022, inguzanyo amaze kubyaza umusaruro.
Ati “Ubu ubworozi bwanjye ni bwo mpora ndangamiye mbukora nk’umwuga wanjye kandi bungejeje kuri byinshi, ndetse nkomeje kubuteza imbere. Ubu sinabura imyenda, amafaranga ndetse na Mituweli yanjye n’umwana.”
Kalisa Emmanuel nawe wavuye Iwawa, yavuze ko yahavanye ubumenyi mu buhinzi, ahita yiyegurira umurimo wo guhinga ibisheke aho akomoka mu Murenge wa Kinazi, akaba ageze ku rwego rwo kubitunganyamo umutobe.
Ati ”Mu kwagura ibyo nkora naguze imashini y’asaga miliyoni 1 Frw ikamura umutobe mu bisheke, nkawugurisha ku bantu batandukanye muri Santare ya Kinazi, nkabona amafaranga.”
Akomeza avuga ko kuri ubu yongereye imirima y’ibisheke, ndetse umutungo we umaze kugera muri miliyoni 10 Frw, akaba afite intumbero yo kwagurira umushinga we wo gucuruza umutobe w’ibisheke mu bindi bice by’igihugu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Rungano Ndota Initiative ukaba umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango, Gatera Vincent Palotti, avuga ko urubyiruko rwifitemo imbaraga zo gukora byinshi byiza birimo no guhanga imirimo, icy’ingenzi kikaba kuruha inyigisho zirufasha guteza imbere imishinga.
Yavuze ko nk’umuryango ayobora wahuguye abasaga 350 ku buryo bwo kwikorera, maze 245 muri bo bagahanga imirimo harimo igera ku 100 ihoraho.
Akomeza avuga ko ubu bamaze guha inguzanyo urwo rubyiruko zirenga miliyoni 80 Frw, kandi bakaba bazishyura neza, ibishimangira ko bakora bakunguka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko guha icyerekezo cy’imikorere urubyiruko, biri mu bigabanya ubushomeri mu bakiri bato.
Ati ’’Kwita ku rubyiruko ni ukuruherekeza mu byo rukora. Dufite urubyiruko rusaga 3000 mu karere rwagiye rushyigikirwa none ubu rukaba rufite ibyo rukora; kandi ari icyereze ko na bagenzi babo bazabigiraho kuko baba babahaye akazi mu byo bakora.”
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma yiyemeje kuzahanga imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!