Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rubinyujije ku rubuga rwarwo rwa Twitter, rwatangaje ko rwafashe uyu muyobozi w’ishuri.
Ni nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yari yasabye inzego zirimo RIB gukurikirana iki kibazo cy’umuyobozi w’iri shuri
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ibigo by’amashuri nka College Adventiste de Gitwe ntabwo ari urubuga rwo gucengeza mu banyeshuri bakiri bato ibikorwa by’amadini ku mashuri aho hakibanzwe ku kunoza imyigire n’imyigishirize.”
Yakomeje avuga ko “Ibi n’uburyo bwo gufatirana abanyeshuri bakiri bato, bibambura uburenganzira bwo kwihitiramo. Turasaba inzego zibishinzwe za Leta nka RIB gukurikirana abayobozi nk’aba n’abandi bose bakora muri ubwo buryo kugira ngo bicike mu mashuri.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza,yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Yagize ati “Akurikiranweho gushikariza abana kujya mu idini ibyo rero bihabanye n’uburenganzira bw’abana kuko burya abana bagira uburenganzira kubera ko hari uko amategeko abiteganya, bihabanye n’itegeko rirengera abana kuko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze mu kugaragaza ibitekerezo byabo no mu kugira umutimanama no guhitamo idini kandi ubisanga mu itegeko rirengera abana.”
Amakuru avuga ko aba banyeshuri basabwaga kwinjira mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi dore ko ari naryo rigenga kiriya kigo.

TANGA IGITEKEREZO