Ruhango: Umukecuru yishwe atemaguwe, umuhungu we atabwa muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Ugushyingo 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Umukecuru witwa Mukanyemera Leocadie wo mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango yishwe atemaguwe n’abantu batari bamenyekana bituma umuhungu we Mujyarugamba Frederick w’imyaka 43 atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 yishwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwo bwatangarije IGIHE ko urupfu rw’uyu mukecuru rwabutunguye cyane ndetse butari bwamenya icyatumye uyu mukecuru yicwa.

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yagize ati “Nibyo hari umukecuru wapfuye kandi rwose rupfu rwadutunguye ariko ntituramenya icyatumye yicwa.”

Yongeyeho ko bikekwa ko umuhungu we yaba afite uruhare kuko bari bafitanye ibibazo by’amasambu.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko uyu muhungu w’uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB y’i Kabagari kugira ngo akorweho iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza