Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bikekwa ko uyu mugabo ari we wakubise umwana we nijoro yasinze bikaza kumuviramo urupfu
Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yemereye IGIHE ko uyu mwana yapfuye ariko avuga ko batazi neza uwamwishe.
Yagize ati “ Ntabwo nzi niba umuturage yakubise umwana agapfa ariko hari umwana wabonetse yapfuye mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Gisari mu rugo iwabo ariko icyo kuba yapfuye yishwe n’umuntu ntabwo tukizi.”
Yongeyeho ko inzego zibishinzwe ziri gusuzuma umurambo w’uyu mwana kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Uyu mugabo wafashwe yari afite abagore babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!