00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umugabo yapfuye ari kurira urugo kuko umugore we yanze kumukingurira

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 March 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Umugabo uri w’imyaka 62 wari utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, yatashye avuye gufata ka manyinya umugore we yanga kumukingurira ahitamo kurira urugo akoresheje urwego bimviramo kuhasiga ubuzima.

Ibyo byabereye mu Kagari ka Mwendo mu Mudugudu wa Mataba mu ijoro ry’itariki 1 Werurwe 2025.

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye BTN ko urupfu rwe rwatewe n’amakimbirane yari yagiranye n’umugore we kuri uwo munsi yapfuyeho.

Bavuga ko byatangiye ubwo nyakwigendera yari amaze kugurisha ihene n’ingurube noneho umugore we amusaba ko yamugurira inzoga ariko undi arabyanga amubwira ko na we agomba kuzigurira.

Byaje kurangira wa mugore na we agiye mu kabari yigurira inzoga kuko nyakwigendera yari yanze kumugurira ariko aza kuhamusiga ataha mbere ye.

Nyuma ngo bigeze nka saa sita zi’ijoro nyakwigenedera yaje gutaha, abasangiye na we bavuga ko yari yasinze, ageze mu rugo umugore yanga kumufungurira undi ashaka urwego ngo yurire urugo abone uko ageramo imbere, ariko ntibyamuhira.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE iby’rupfu rwa nyakwigendera ndetse avuga ko umugore we yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Ku itariki ya 1 Werurwe 2025, RIB yafunze umugore [...] w’imyaka 50. Akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake yakoze mu ijoro ry’itariki ya 1 Werurwe 2025. Ubwo umugabo we [...] w’imyaka 62 yari atashye avuye mu kabari ageze mu rugo umugore we yanze kumufungurira umugabo ashaka urwego yurira inzu nyuma yitura hasi ajyanwa kwa muganga agezeyo yitaba Imana”.

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana mu gihe dosiye iri ye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake giteganwa n’Ingingo ya 111 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu kuva ku 500,000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ibindi kandi ko abazabikora bose bazashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa.

Mu Murenge wa Mbuye umugore akurikiranyweho urupfu rw'umugabo we rutaturutse ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .