Ruhango: Umugabo wiyitaga umukozi wa Compassion International akambura abaturage yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Kinazi kuri uyu wa Gatatu, yafashe umugabo witwa Karake Innocent w’imyaka 44 y’amavuko wabeshyaga abaturage ko akorera umushinga wa Compassion International, akabasaba amafaranga kugira ngo abandikire abana muri uwo mushinga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Bonaventure Karekezi yatangaje ko Karake yafashwe ubwo abaturage bari bamaze kumenyesha Polisi ko hari umugabo wabasabye amafaranga ngo abashyirire abana mu mushinga uzabarihira amashuri.

Yagize ati “Uwo mugabo yaje abwira abaturage ko afite umushinga akorera wifuza kwandika abana bari hagati y’imyaka 7 na 23 ukazabishyurira amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ku buntu ariko ukabanza gutanga 300,000 FRW kuri buri rugo rwandikiwe umwana, nibwo abaturage bahitaga bamenyesha Polisi agafatwa.”

CIP Karekezi yavuze ko ubwo Karake yafatwaga yasanganwe indangamuntu eshatu ziriho ifoto ye ariko zanditseho amazina atandukanye ndetse n’impapuro yahaga abaturage ababeshya ko zigaragaza ko umwana yemerewe n’umushinga (Compassion).

Yakomeje asaba abaturage kujya baba maso kuko abatekamutwe babaye benshi kandi babikora mu buryo umuntu adashobora gutahura adashishoje neza haba ubwo bakora bifashishije ikoranabuhanga cyangwa n’ibindi.

Yagize ati “Muri iki gihe ubutekamutwe bugenda bwiyongera abaturage bakwiye kujya bagira amakenga y’abantu babizeza serivisi cyangwa ubundi bufasha bitazwi n’inzego z’ibanze, kuko umushinga wose ugamije guteza imbere abaturage uba uzwi n’inzego za leta bityo n’abawukorera badasaba abaturage amafaranga.”

CIP Karekezi yashimye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage kuko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwicungira umutekano bagatangira amakuru ku gihe y’abawuhungabanya.

Yasoje asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’igishobora guhungabanya umutekano icyo aricyo cyose.

Karake yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kinazi kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza