00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Serivisi zo ku tugari zirakemangwa, aho tumwe dufungwa kandi hari abaturage bakeneye gufashwa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 December 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Mu karere ka Ruhango, abafite aho bahurira n’imitangire ya serivisi basabwe kwikebuka no kuziba icyuho kikigaragara muri zimwe muri serivisi zitanoze zihabwa abaturage.

Ni nyuma y’isohoka ry’amanota y’igipimo cy’imitangire ya serivisi cyashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda(RGB).

Umukozi wa RGB, Niyikora Slyvère, yagaragarije Akarere ka Ruhango ko inzego z’ibanze zirebana n’ubuhinzi no gutanga ibyangombwa zikwiye kongerwamo imbaraga, ndetse n’ibiro by’utugari igihe kinini biba bifunze, abaturage bakabura ubaha serivisi.

Ati" Serivisi z’ubuhinzi n’ubutaka, ibipimo byagaragaje ko abaturage batishimiye uko bazihabwa neza, n’ubwo hari aho biva n’aho bigeze ariko ntiziranoga.’’

Niyikora, yakomeje avuga ko abaturage bananenga uko bagezwaho ibikorwaremezo cyane cyane imihanda n’amateme, aho kugeza ubu amateme asaga 30 yose mu Karere atameze neza, ibibangamira ubuhahirane mu Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abayobozi batanga serivisi zitandukanye, kugera no ku bikorera, kumva ko buri wese arajwe ishinga no kuzamura iterambere ry’abaturage binyuze mu kubaha serivisi inoze, kuko ari nk’ikirungo.

Yagize ati “Turashaka kwiyegurira umuturage. Nta zindi nshingano tugira zitari izo gukorera umuturage. Ubundi iki gipomo cya RGB ni cyiza cyane, kuko kitwibutsa ko umuturage utishimiye icyo umuhaye biba bivuze ko ntacyo uba ukora, tubiyegurire nk’uko habaho abiyegurira Imana.’’

Ku kijyane n’amateme yapfuye abaturage binubira, Meya Habarurema, yavuze ko bari gushyira imbaraga mu kuyubaka kuko hafi ya yose ari mu ngengo y’imari akazasanwa bidatinze.

Abatanga serivisi nabo ku ruhande rwabo bongeye kwikebuka, bemera ko bagiye gukosora ahari hakiri ibihanga, umuturage akajya ahabwa serivisi inoze kandi yishimiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigitinda, mu Murenge wa Kinihira, Mushimiyimana Marie Rose, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gutega amatwi umuturage bakingura ibiro by’akagari bivugwaho gukingwa cyan.

Yavuze ko no mu gihe agize aho agiye ari ngombwa gusiga abitangaje ndetse ashyizeho nimero ya telefone ku biro kugira ngo abamushaka bamuvugishe, abe yabaha indi gahunda azabonekeraho, kuko akagari ari ryo zingiro rya serivisi nziza ku muturage.

RGB igaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi muri uyu mwaka wa 2024 byerekana igipimo cy’imitangire ya serivisi mu nkingi y’imiyoborere y’inzego z’ibanze, Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa 5 mu turere 30 tugize u Rwanda ku mpuzandengo ya 79.9%.

Gusa ariko, hari ibyo ubuyobozi bw’aka karere busabwa gukosora bishingiye ku nzitizi abaturage bahura na zo muri serivisi zitangwa mu nzego z’ibanze, harimo kutamenya ibisabwa mbere yo gusaba serivisi biri ku gipimo cya 66.7%.

Gusiragizwa kw’abaturage biri ku gipimo cya 53.9%, kutabonekera ku gihe kw’abatanga serivisi biri ku gipimo cya 47.0%, akarengane ka baturage bagiye kwaka serivisi biri ku gipimo cya 31.5%, kubwira nabi abashaka serivisi biri ku gipimo cya 30.5%.

Hari kandi gukoresha ikimenyane mu guha abaturage serivisi biri ku gipimo cya 29.9%, na ruswa isabwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi bakeneye biri ku gipimo cya 25.5%.

Ibiro by'Akarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .