Ruhango: RIB yavuze ku kibazo cy’umugore bivugwa ko yasambanyijwe n’abamwiciye umugabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ku kibazo cya Uwimbabazi Irène utuye mu Karere ka Ruhango bivugwa ko yashimuswe agasambanywa ku gahato n’abantu bataramenyekana.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana bateye mu rugo rwa Uwimbabazi Irène mu Mudugudu wa Muhororo I mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Ruhango.

Amakuru avuga ko ngo bamusohoye mu nzu bamujyana mu rutoki hafi y’urugo rwe aba ari ho bamusambanyiriza, baranamukubita, baramukomeretsa bashaka kumukata n’amatwi.

Muri Gashyantare 2020 nibwo umugabo wa Uwimbabazi witwa Nzayisenga John yakubiswe n’abantu batamenyekanye bimuviramo urupfu. Gusa abari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bararekuwe barataha.

RIB yatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo ndetse ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko icyavuye mu makuru y’ibanze yakusanyijwe.

Igira iti “Nyuma yaho RIB imenyeye amakuru yohereje itsinda ry’Abagenzacyaha aho icyaha cyabereye ryegeranya ibimenyetso kandi ryihutira kugeza uwahohotewe kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubutabazi buhabwa abakorewe icyo cyaha.’’

“Iperereza ry’ibanze rishingiye ku bimenyetso by’abahanga rigaragaza ko Uwimbabazi atigeze asambanywa. Ibindi bimenyetso byakuwe ahabereye icyaha biracyasuzumwa na Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane ukuri ku kibazo cya Uwimbabazi.’’

Ati “Ngira ngo ni nk’inshuro ya gatatu ikibazo nk’iki akigaragaza ariko turi kugikurikirana twitonze kugira ngo tumenye ukuri nyako cyangwa se turebe ikivamo tubone kubibatangariza.”

Kugeza ubu nta bakekwaho Uwimbabazi Irène bari bafatwa kuko hakigenzurwa ukuri kw’ibyo yatangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .