00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Minisitiri Uwamariya yagaye abarimu bijanditse muri Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 April 2025 saa 11:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine, yagaye cyane abarimu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagakora ibihabanye n’ibyo bigishaga ababyiruka, bakabambura ubuzima kandi ari bo bari kuba amaboko y’igihugu.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe n’inkengero zayo, ku wa 20 Mata 2025. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri mu Murenge wa Kinazi.

Mu buhamya bwa Uwambajimana Jeanne, warokeye aha mu Murenge wa Kinazi afite imyaka 11 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yagaragaje uburyo yatunguwe n’ubugome bw’umwarimu wamwigishaga witwaga Nsabimana Jacques, bihambaga Pilato mu gihe cya jenoside.

Ati “Uyu mwarimu yaje mu rugo nari ndimo atambagira mu nzu hose arangije ntiyicara ahita agenda, mpita menya ko ari njyewe yari aje kureba. Icyabimbwiye ni uko uwari umpishe witwaga Munyanziza, yahise ambwira ngo ningende barashaka kunyica.”

Yakomeje avuga ko “Nta nubwo nari nzi ko njyewe na mwarimu yanyica! Nabonaga ari umuntu mwiza, yatwigishaga neza akaduhana twasakuje, ariko muri Jenoside yari yarabaye mubi.”

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko abantu bose bakwiye gufata umwanya wo gutega amatwi abarokotse, bagatanga amakuru ku byabayeho muri jenoside kuko ari byo bihamya bya jenoside.

Ati “Dukwiye guha umwanya abarokotse bagatanga amakuru y’ikiganiro bagiranye n’urupfu, kandi ibiganiro n’ubuhamya bufatirwa mu bihe byo kwibuka bukabikwa neza kuko ni bwo buzafasha abadukomokaho kumenya ibyabaye, bunatume bakomeza kubivuga, no kubizibukira.”

Minisitiri w’Ibidukikije akaba n’imboni y’Akarere ka Ruhango, Dr Uwamariya Valentine, yagaye cyane abarezi bijanditse mu bwicanyi aha i Kinazi barimo mwarimu Nsabimana Jacques, wari na Perezida wa CDR mu yahoze ari Komini ya Ntongwe.

Minisitiri Dr Uwamariya, avuga ko ibyakozwe n’abicanyi barimo na mwarimu Nsabimana, ari umusaruro w’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yigishijwe mu mashuri.

Ati “Amateka y’amacakubiri yigishijwe kuva kera kandi abayatije umurindi ni abazungu kuko mu mashuri higishwaga ko Abatutsi bavuye muri Abisiniya (Ethiopia y’ubu), naho Abahutu bakava muri Cameroun na Tchad bitwa aba ‘Bantou’, bose ngo baza basanga Abatwa ari abasangwabutaka. Nanjye ndi mu bize aya mateka mu ishuri.”

Yakomeje agaragaza ko ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko, ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nayo mpamvu bikwiye gutanga isomo ryo kubirwanya.

Ati “Ibi biduha umukoro ukomeye wo kurandurana n’imizi ingengabitekerezo ya jenoside. Mboneyeho kubasaba ngo mwese mukore uko mushoboye turwanye abagihembera urwango.”

Muri iki gikorwa kandi, hanashyinguwe imibiri 38, irimo itandatu yabonetse, n’indi 36 yimuwe. Iyi ije isaga indi irenga ibihumbi 63 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Ruhango rwubatse i Kinazi.

Abari batuye ku Mayaga bongeye kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rw'Akarere ka Ruhango
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ko abantu bafatanya mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside
Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko ubuhamya bw'abarokotse ari ingenzi mu kugaragaza ukuri
Hagaragajwe ko i Ntongwe habereye ubugome bwinshi bwakozwe n'impunzi z'Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .