Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri Ingabire ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wabereye mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye.
Hakozwe ibikorwa byo kurwanya isuri, gutera ibiti birenga 500 by’imbuto ziribwa no kwerekana uburyo bwo kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku n’isukura.
Minisitiri Ingabire yihanganishije umuryango wo mu Murenge wa Mbuye wapfushije abana babiri biga mu ishuri ry’incuke batwawe n’umugezi.
Abo bana bombi ni abakobwa aribo Nezerwa Tabita Furaha w’imyaka ine na Nambazimana Josiane w’imyaka itatu y’amavuko bo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye.
Bombi bafitanye isano kuko ba nyina bavukana, bakaba babaga kwa nyirakuru wabohereje kwiga mu irerero aho byabasabaga kwambuka igishanga cya Rwicanyoni kugira ngo bagereyo.
Minisitiri Ingabire yagize ati "Nabonereho kubakomeza kuko mbizi ko hari ababyeyi babiri batakaje abana kubera imvura; bihangane bakomere."
Yakomeje asaba abaturage muri rusange kurushaho kwirinda ibiza bakurikiza amabwiriza n’inyigisho bahabwa.
Yavuze ko iyo imvura ibaye nyinshi cyane yangiza imitungo y’abaturage ari nayo mpamvu hakorwa ibikorwa birimo guca imirwanyasuri n’ibindi.
Ati "N’ababyeyi mubyumve mujye mubimenya, mumenye ngo umwana wanjye ari he, ari gukinira hehe? Kuko utarinze umwana w’igitambambuga ntabwo uba uzi neza aho iyo mvura imusanze, iyo ubifashe nk’ibisanzwe bituma turushaho kugira ibyago."
Yibukije abaturage ko bakwiye kwita ku bikorwa byo gukumira ibiza buri gihe kugira ngo bitabibasira.
Bamwe mu baturage bavuze ko bagiye gukomeza kubahiriza inama bagirwa mu kwirinda ibiza kandi by’umwihariko bagiye kurushaho kwita ku bana babo babarinda impanuka.
Uwimana Béata ati "Ibyago byarabaye ariko niyo mpamvu tugiye kurushaho kwita ku bana bacu tukamenya aho bari kugira ngo badahura n’impanuka nka ziriya."
Abaturage bahawe ubutumwa bubibutsa kubana neza mu ngo zabo birinda amakimbirane n’ibindi bituma bagira imibereho mibi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!