Ruhango: Miliyoni 128Frw zagenewe abafashwa muri VUP ntizakoreshwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko umubare w’abitabira gukora imirimo no gufata inguzanyo itangwa muri gahunda ya VUP ukiri hasi, ku buryo byatumye agera kuri miliyoni 128Frw mu yari agenewe gukoreshwa muri izi gahunda adakoreshwa.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaye mu 2007, Perezida Paul Kagame yatanze icyerekezo cyo kureba uburyo imibereho y’Abanyarwanda batishoboye yazamuka, ari nabwo hashyirwagaho gahunda ya VUP.

VUP iri mu byiciro bitatu birimo icyo gutanga inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru; gahunda y’imirimo rusange mu bikorwa by’amaboko hamwe n’iyo kuguriza abatishoboye bashobora gukora imishinga iciriritse bagahabwa inguzanyo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018, Akarere ka Ruhango kabaruye abagenerwabikorwa ba VUP bagera ku 8707, ariko abitabiriye iyi gahunda ni 6857, ni ukuvuga abagera ku 1849 banze kwitabira.

Raporo y’Umugenzu Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18, igaragaza ko habayeho amakosa nko kutagaragaza aho kwishyuza inguzanyo bigeze ndetse n’umubare w’abafata inguzanyo za VUP ukiri hasi.

Mu bindi byagaragajwe harimo amafaranga angana na miliyoni ebyiri yahawe abagenerwabikorwa ba baringa.

Ku wa Mbere Akarere ka Ruhango kasobanuriye Abadepite bagize Komisiyo yishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ko ibibazo biri muri gahunda ya VUP byaturutse ku kuba abagenerwabikorwa batitabira.

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko hari ikibazo cy’ubukererwe mu kwishyura abagenerwabikorwa aho bashobora kumara iminsi iri hagati ya 22 na 60, batarahabwa amafaranga bakoreye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yasobanuye ko kera abahabwaga inguzanyo n’urutonde rwabo rutazwi, ariko ubu bamaze kubikosora.

Yakomeje agira ati “Ikijyanye n’amafaranga ya VUP atarakoreshejwe ikibazo kirimo ni uko abagenerwabikorwa bajyaga baba bake akenshi kubera igihembo cya 1200Frw ku mubyizi kandi hari ahandi usanga batanga 1500Frw. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro tukayongera twifuza ko iki kibazo kitazongera kubaho.”

Abadepite bagize PAC bagaragajwe kutanyurwa n’ibisobanuro bahawe n’umuyobozi w’Akarere.

Depite Murebwayire Christine yagize ati “Twabonye ko hari miliyoni zirenga 120Frw zidakoreshwa kubera ko abantu babaye bake, nagira ngo numve impamvu bashobora kuba batarabyitabiriye atari uko batinda kubahimba hagati y’iminsi 20 na 64.”

“Kuki bikererwa biba byagenze bite? Ntabwo baba basabiriza ahubwo baba banayakoreye, bigenda gute kugira ngo mubambure?”

Meya Habarurema yasobanuye ko ugukererwa biterwa n’uko kibazo kirimo ari uko amafaranga anyuzwa kuri Sacco bityo zigatinda guhemba abaturage.

Ati “Uburyo za Sacco zikora ntabwo budushimisha ku bijyanye no guhemba abaturage bacu, tubona bitinda kubera ibibazo nka bibiri, abakozi bake no kuba zitarabasha guhuzwa mu ikoranabuhanga.”

Ubushakashatsi buheruka bw’ Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International-Rwanda, bwagaragaje ko abaturage ibihumbi 14.883 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakora imirimo rusange muri VUP, aho buri umwe ahembwa agera ku bihumbi 30 buri kwezi.

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi mu Ukwakira 2018, Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko abaturage baramutse bahembewe ku gihe kandi bagahabwa ayo bagombwa yose, n’ibindi bibazo babyihanganira.

Mu karere ka Ruhango ubwitabire muri gahunda ya VUP buri ku kigero cyo hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza