Ni umwe mu mihigo myinshi y’intore zo mu Karere ka Ruhango, aho ziyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubukorerabushake bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Sibobugingo Ezechiel, akaba intore yo ku mukondo mu zo mu Murenge wa Ntongwe, yabwiye IGIHE ko inkomoko yo kubaka iri soko n’irerero, ari ibiganiro bagize nk’intore bakabona hari ababyeyi bacururiza ku isantere ya Kayenzi, ariko bagakorera ahantu hatanoze ku muhanda batabona aho bikinga izuba n’imvura.
Ati ‘‘Iki gitekerezo twakigejeje ku buyobozi na bwo buragishyigikira bunagishakira ibikoresho n’aho kubaka ibyo bikorwaremezo none bigeze aheza. Abaturage barabyishimiye, cyane cyane abazahacururiza kuko bizahindura imibereho yabo.’’
Gakwaya Elysée wo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe wize ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, yavuze ko aterwa ishema no kuba ari gutanga umusanzu we ushingiye no ku bumenyi afite mu bwubatsi, akavuga ko ubwo azabona iri soko riri gukorerwamo, azishimira ko hariho uruhare rwe.
Ati “Nk’urubyiruko, ni iby’agaciro kubaka igikorwaremezo, umurage n’umwana uzankomokaho azareba akabona ko icyo nanjye natanzeho umusanzu, gifite agaciro, ibyazatuma nawe akunda urugerero.’’
Abihuriyeho na Uwimana Liliane, wo mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe, wavuze ko yishimiye kuba na we yaratanze imbaraga ze mu kubaka isoko rizamara igihe kirekire rikorerwamo.
Uwimana yavuze ko urugerero rwamwunguye n’ubundi bumenyi mu bwubatsi, bwiyongera ku bwo yari asanzwe afite bw’ibinyabuzima n’ubutabire, ariko ubu akaba hari bike ari kunguka, agahamya ko urugerero ari n’ikindi gihe cyo kungukira ibishya ku bandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko izi ntore z’Inkomezabigwi ziri kubaka ibikorwa binejeje kandi byitezweho guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Ati ’’Ni ibikorwa dushima rwose kandi byihuta, kuko nk’ubu imirimo yo kubaka isoko rya Kayenzi, ubwiherero n’irerero igeze kuri 93% muri rusange.’’
Meya Habarurema, akomeza avuga ko agaciro k’imirimo yose yo ku isoko rya Kayenzi ari 25.301.200Frw, mu gihe imirimo y’intore z’inkomezabigwi ifite agaciro ka 3.580.200Frw.
Mu Karere ka Ruhango kose kandi hari ibikorwa byinshi birimo gukorwa n’intore ziri ku rugerero rw’Inkomezabigwi, birimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda, ubuhinzi, n’ibindi, aho inzu esheshatu z’abatishoboye hakanasanwa 11, ubwihero 70, imirima y’igikoni isaga 500.
Hakozwe kandi imirwanyasuri kuri hegitari 35, hatunganywa imihanda y’imigenderano mu tugari n’imidugudu kuri kilometero 13, hakorwa ibimoteri n’ubukangurambaga mu midugudugu 533 kuri gahunda nyinshi zirimo gusubiza abana ku ishuri, gutanga Mituweli, Ejoheza, kwirinda ibiyobyabwenge, gufasha mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!