00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Imiryango irenga 300 yafashijwe kuva mu makimbirane

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 February 2025 saa 07:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko imiryango 302 imaze kuva mu makimbirane nyuma y’aho yigishijwe hifashishijwe uburyo bwa GALS bugamije gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Iyi miryango yahuguwe mu matsinda hifashishijwe uburyo bwa GALS (Gender Action Learning System), bugamije gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo.

GALS ni uburyo bwazanywe n’umushinga PRISM wazanywe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Muri ubu buryo imiryango ifitanye amakimbirane yigishwamo amasomo arimo indoto y’ubukungu, igiti cy’uburinganire, zahabu, ikarita y’imibanire, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo n’andi menshi atandukanye agamije kubakangurira gushyira hamwe n’inyungu zabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko GALS bifuza kuyikwirakwiza mu Karere hose kugira ngo ibafashe mu kurwanya amakimbirane mu buryo bifatika.

Yavuze ko kuri ubu imiryango 302 yavuye mu makimbirane burundu.

Ati “Nta nubwo dushaka ko bijyana n’uko PRISM yaryigishije ngo rigende rihere, ni isomo dushaka gufata rigakwizwa mu Karere hose ndetse no mu tundi turere. Ni amasomo afasha abaturage kumva ubwuzuzanye, uburinganire hagati y’abagize umuryango ku buryo babasha gufatanya no kurwanya amakimbirane.”

Visi Meya Rusilibana yakomeje avuga kuri ubu inzego z’ibanze zanatangiye gufata amasomo ya GALS zikanayigisha mu nteko z’abaturage kuko zabonye yafasha benshi baba batabanye neza cyangwa se akanafasha abatari bumva ihame ry’uburinganire.

Hakizimana Elam ufite imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Musebeya Akagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko urugo rwe rwahoragamo intonganya ku buryo buri cyumweru yahoraga yungwa n’umugore we, kuri ubu ngo ibintu byarahindutse mu buryo bugaragara.

Ati “Njye maze imyaka itatu nsezeranye rero numvaga ko kuba najya mu gikoni nkateka ari ikibazo gikomeye, umugore yaba ansuzuguye ariko muri GALS baransobanuriye, banyereka uburyo mvunishamo umugore wanjye kandi koko nasanze aribyo. Ubu mu rugo byarahindutse imirimo yose ndayikora kandi biri gutanga impinduka ku buryo iwanjye maze no kunguka inka naragijwe n’abaturanyi nyuma yo kubona ko nta makimbirane tukigirana.’’

Habimana Eugène yavuze ko muri we yumvaga ko nta mugabo wafata ijerekani ngo ajye kuvoma, guteka, gutera intabire, koza amasahani n’indi mirimo myinshi abagabo benshi bumva igomba gukorwa n’abagore gusa.

Ati “Ubu rero niba arimo guteka ndi mu rugo nshobora koza amasahani, nshobora gufura mu gihe ari gukora indi mirimo nta mpamvu yo guharira umuntu umwe imirimo yose kuko birangira mutageze ku iterambere. Ikindi nungukiye muri GALS ni uko dusigaye dukorera ku ntego tukaba twarungutse amatungo magufi arimo ihene, inkoko ndetse nanabashije kuguramo igare.’’

Uwitije Clémentine we yavuze ko atajyaga ajya guhinga cyangwa ngo agire uruhare mu gucunga umutungo w’urugo kuko yabihariraga umugabo we, ariko ngo kuri ubu ibintu byose basigaye bafatanya kandi ngo biri kubafasha mu kwikura mu bukene.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko imiryango 302 imaze kuva mu makimbirane nyuma y’aho yigishijwe hifashishijwe uburyo bwa GALS
Hakizimana Elam avuga ko yumvaga atajya mu gikoni ngo ateke, ariko iyi myumvire yarahindutse
Akanyamuneza ni kose ku bahoze mu ngo zirimo amakimbirane bafashijwe na GALS
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko uburyo bwa GALS bagiye kubukwirakwiza mu mirenge yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .