Ruhango: Hatashywe ibikorwa by’isuku n’isukura byatwaye miliyoni 100 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Ruhango hatashywe ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza isuku n’isukura birimo amariba n’amavomero y’amazi, ahagenewe gukarabira mu bigo nderabuzima, ubwiherero bugezweho ku bigo by’amashuri n’icyumba cy’umwana w’umukobwa, byose byatwaye miliyoni 100 Frw.

Ni ibikorwa byagezweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bikaba byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2020.

Mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 hubatswe inzu z’amazi zirindwi mu mirenge itandukanye, amavomero rusange 27, amakarabiro rusange agezweho ku bigo nderabuzima bine, ubwiherero 14 burimo n’ubwagenewe abafite ubumuga, icyumba cy’umukobwa ( Menstrual Hygiene Management Room) n’ibikoresho by’isuku bikenewemo hamwe n’imyenda.

Byose byakozwe mu mushinga witwa ‘Gikuriro’ uterwa inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika, USAID, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ifatanyije na Netheland Development Organisation, SNV, ndetse na Catholic Relief Services, CRS.

Padiri Mutabazi Innocent wari uhagarariye Caritas Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa babikoze bagamije kwimakaza isuku mu baturage kuko basanze ari ikintu cy’ingenzi mu buzima.

Ati “Twabyubatse tugamije ko bigirira abaturage akamaro, twabibahaye ni ibyabo. Icyo tutifuza ni uko bazajya bavuga ngo ‘biriya ni ibya Caritas’ ahubwo bumve ko ari ibyabo nibo dushaka ko bigirira akamaro imibereho yabo irusheho kuba myiza.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango babwiye IGIHE ko bishimira ko bahawe amazi meza nyuma y’igihe bajya kuvoma kure mu kabande.

Mbonemungu Emmanuel ati “Twavomaga kure mu kabande kandi amazi ari mabi ku buryo mu ngo zacu isuku yari nkeya haba ku mubiri, ku myambaro no ku bikoresho. Ubu twabonye amazi meza hafi ku buryo dusigaye turangwa n’isuku kandi nanjye nza kuyivomera kuko ari hafi.”

Ku kijyanye n’icyumba cy’umukobwa, bamwe mu bakobwa biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamagana bavuze ko kizabafasha kutongera gucikwa n’amasomo kuko mbere kitarubakwa bajyaga mu mihango bagahita bataha mu rugo.

Ingabire Violette ati “Nitanzeho urugero, iyo najyaga mu mihango numvaga bimbangamiye nkahita ntaha mu rugo ariko ubu ubwo baduhaye icyumba nzajya nzamo nisukure, nduhuke ubundi nsubire mu ishuri gukurukirana amasomo.”

Muri icyo cyumba kandi hazaba hari n’umubyeyi wabihuguriwe ushinzwe kugira inama abangavu no kubafasha igihe bahuye n’ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Abarimu bo kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE bemeza ko icyo cyumba kizafasha no kongera umubare w’abana b’abakobwa batsinda neza amasomo ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi.

Niyikiza Aimable wari uhagarariye Umuryango CRS yavuze ko usibye ibikorwa by’isuku n’isukura bakoze n’ibindi birimo gukumira no kurwanya imirire mibi ndetse no gutoza ababyeyi umuco wo kwizigama no gukorera hamwe mu matsinda.

Ati “Muri gahunda yo gukumira imirire mibi twafashije abana basaga ibihumbi 45 bakomoka mu miryango itandukanye, tugira amatsinda ku rwego rw’umudugudu aho twigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kubaka uturima tw’igikoni. Ababyeyi kandi tubashyira mu matsinda yo kwizigama kugira ngo babashe kwiyubakira ubushobozi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth, yavuze ko ibikorwa by’isuku n’isukura byahawe abaturage babyitezeho kugabanya indwara ziterwa n’umwanda zikunze kwibasira abatari bake.

Ati “Iyo turebye indwara zikunze kwibasira abaturage dusanga ari iziterwa n’umwanda kandi ntabwo umuturage yarwanya umwanda adafite amazi meza; aya mazi rero tuyitezeho kugabanya izo ndwara no gutuma abaturage bagira ubuzima buzira umuze bakitabira umurimo bagakora bagatera imbere imibereho yabo ikaba myiza.”

Ibikorwa by’isuku n’isukura byahawe abaturage ni igice kimwe cy’umushinga watangiye mu 2016 ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango washowemo asaga miliyari 1 Frw.

Abayobozi batandukanye bataha akazu k'amazi mu Murenge wa Ruhango
Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo gutaha icyumba cy'umukobwa ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyamagana
Ahubatse ubwiherero n'icyumba cy'umukobwa hashyizwe n'ikigega gifata amazi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuze ko bishimiye kwegerezwa amazi meza
Hatashywe n'ahantu ho gukarabira mu buryo bwa rusange ari ku bigo nderabuzima bine
Hubatswe n'ubwiherero 14 burimo n'ubwagenewe abafite ubumuga
Ibikorwa byatashywe byitezweho kugabanya indwara ziterwa n'umwanda
Icyumba cy'umukobwa bubakiwe kirimo n'aho ashobora kuruhukira
Niyikiza Aimable wari uhagarariye Umuryango CRS yavuze ko usibye ibikorwa by’isuku n’isukura bakoze n’ibindi birimo gukumira no kurwanya imirire mibi
Padiri Mutabazi Innocent wari uhagarariye Caritas Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa babikoze bagamije kwimakaza isuku mu baturage
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth, yagaragaje ko ibikorwa abaturage begerejwe bizagira uruhare mu kugabanya indwara ziterwa n'umwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .