Ruhango: Gukorera hamwe mu gakiriro biri guhindurira ubuzima abiganjemo urubyiruko

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Abakorera mu Gakiriro ka Ruhango bavuga ko imyuga bize yatangiye kubahindurira ubuzima kuko basigaye binjiza amafaranga bakesha gukura amaboko mu mufuka no gukorera hamwe.

Agakiriro ka Ruhango gaherereye mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango. Kugeza ubu gakoreramo abantu 164 biganjemo urubyiruko, bakora ububaji, gufunika intebe, ubusuderi, gucuruza imbaho no kwigisha imyuga ababishaka.

Bamwe mu bagakoreramo babwiye IGIHE ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka bwiza kuko basigaye binjiza amafaranga bakesha umwuga bize.

Kayitesi Valentine avuga ko yagiye kwiga umwuga wo kubaza muri Nyanza Technical School, afite inzozi zo kuzaba umukobwa wifashije none akaba yishimira ko yatangiye kubigeraho.

Ati “Hano mu gakiriro mpamaze amezi atanu kandi natangiye kubona amafaranga yo kwigurira ibyo nkeneye by’ibanze mu buzima, ntabwo ngisaba ababyeyi amafaranga. Mfite intego yo kuzaba umushoramari mu bijyanye no kubaza.”

Tegereje Aimable w’imyaka 16 y’amavuko avuga ko yarangije kwiga icyiciro rusange ahita ajya kwiga umwuga wo gusudira kuko yumvaga abikunze.

Ati “Nakuze numva nkunda ibintu byo gusudira ni yo mpamvu nasabye iwacu kuza kubyiga hano. Maze kumenya gusudira ku buryo nakora idirishya cyangwa urugi. Uyu mwuga uzangirira akamaro kuko hari icyo nzi gukora.”

Perezida w’Agakiriro ka Ruhango, Ntwari Papias, avuga ko gukorera hamwe byatumye bahuza imbaraga kandi byafashije urubyiruko rushaka kwiga imyuga kubona aho rwerekeza bitagoranye.

Ati “Agakiriro katumye twegerana kandi iyo hari ibikorwa Leta yifuza kutugezaho idusanga hamwe ikaduha nk’isoko tukabona amafaranga. Byafashije n’urubyiruko kubona akazi kuko mu bantu 164 bakorera hano abarenga 100 ni urubyiruko rufite imyaka iri munsi ya 30.”

Yasobanuye ko iyo hagize uhabwa isoko ryo gukora ibikoresho runaka nk’intebe, ameza, ibitanda, amadirishya, inzugi n’ibindi, aha akazi bagenzi be bagakorera hamwe.

-  Bifuza ko Agakiriro kagurwa

Abakorera mu Gakiriro ka Ruhango n’abakagana bifuza ko kakwagurwa kuko ari gatoya ugereranyije n’umubare wabo kandi ubuto bwako buzitira abandi bashaka kukagana.

Ntwari Papias avuga ko imwe mu mbogamizi bafite ari uko aho bakorera ari hato agasaba Akarere ka Ruhango kubafasha kukagura.

Ati “Hari abantu baza kudusaba gukoreramo hano tukabura aho tubashyira; ntekereza ko bakaguye nta muntu wahakanirwa kuza gukorera hano mu gakiriro.”

Akomeza avuga ko ako gakiriro uburyo kubatse butajyanye n’imyuga ihakorerwa kuko nta buryo bwo gushora amajwi buhari, agasaba ko byakosorwa bitarateza ibibazo.

Ati “Inyubako ihari ntabwo yubatse mu buryo bwo gusohora amajwi y’ibikoresho dukoresha (mu kubaza no gusudira) ku buryo dufite imbogamizi y’uko mu minsi mike twarwara mu matwi kubera urusaku rwinshi.”

Ntwari avuga ko Agakiriro ka Ruhango karamutse kaguwe bakongeramo n’aho kwigishiriza indi myuga irimo kogosha, kudoda no gutunga imisatsi n’iyindi yafasha urubyiruko kubona icyo gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bafite gahunda yo kwagura ako gakiriro no gutunganya umuhanda ujya aho kubatse ugashyirwamo kaburimbo kandi bizakorwa mu mishinga ya vuba.

Yavuze ko bishimira ko gakoreshwa bikagera ku rugero kaba gatoya, kuko karamutse kadakoreshwa aribwo cyaba ari ikibazo.

Ati “Uriya muhanda ujyayo wakorewe inyigo, uzashyirwamo kaburimbo kuko uri mu nyigo z’ibilometero birindwi byo muri uyu Mujyi wa Ruhango. Ubwo uwo muhanda uzajya kuzura twagerageje no kwagura agakiriro nk’uko abagakoreramo babyifuza.”

Habarurema yavuze ko hagamijwe guteza imbere abaturage hari n’amafaranga ahari yo guha abafite imishinga myiza.

Abakorera mu Gakiriro ka Ruhango n’abakagana bifuza ko kagurwa kuko ari gatoya ugereranyije n’umubare wabo
Agakiriro ka Ruhango karamutse kaguwe kakongerwamo n’aho kwigishiriza indi myuga irimo kogosha, kudoda no gutunganya imisatsi n’iyindi yafasha urubyiruko kubona icyo gukora
Agakiriro ka Ruhango kugeza ubu gakoreramo abantu 164 biganjemo urubyiruko
Agakiriro ka Ruhango gaherereye mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango
Gukorera hamwe mu Gakiriro ka Ruhango biri guhindurira ubuzima abiganjemo urubyiruko
Mu Gakiriro ka Ruhango hakorerwa ububaji, gufunika intebe, ubusuderi, gucuruza imbaho ndetse no kwigisha imyuga ababishaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .