Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE ko iperereza ry’urwo rupfu ryatangiye ndetse hamaze gufatwa abantu batatu.
Ati “Uwitwa Habinshuti Protogéne w’imyaka 42 yasanzwe mu gishanga cya Bidogo yapfuye, harakekwa ko yaba yishwe. Polisi yahise ifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.”
SP Habiyaremye, yakomeje yibutsa Abaturarwanda ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese uvutsa undi ubuzima, kuko agomba gufatwa akabibazwa imbere y’amategeko.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi, kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje.
Igihe aba bakekwa baramuka bahamwe n’iki cyaha, bazahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!