00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore ku gahato batawe muri yombi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 13 November 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore w’imyaka 58.

Aba batawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Gisanga, mu Mudugudu wa Biyemveni, mu Karere ka Ruhango.

Aba bagabo batatu bakekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore uri mu kigero cy’imyaka 58 y’amavuko mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu, nyuma bamwiba igodora, imyumbati, imyenda n’inkweto yari atunze.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Ugushying 2024, saa saba z’ijoro ubwo aba bajura bazaga kwiba, umwe muri bo nyuma yo kwiba ngo yasigaye mu nzu, akingirana bagenzi be maze asambanya umukecuru bari baje kwiba, nyuma yo kumuniga no kumukangisha kumwica.

Uyu mukecuru wari wenyine mu nzu kubera ko umugabo we atari ahari, abana be bane na bo bakaba batari bahari, avuga ko bamusahuye ibintu byinshi birimo n’imyumbati, kandi ko atabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abakekwaho ibi byaha batawe muri yombi kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho gukora.

Ati "Polisi yataye muri yombi abantu batatu barimo uw’imyaka 20, uwa 23 n’uwa 31 bakekwaho gusambanya ku gahato umudamu uri mu kigero cy’imyaka 58 mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu bakanamwiba. Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.’’

SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza kuko ngo ari imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi nk’ubu n’imyitwarire idahwitse.

Yibukije kandi n’abahungabanya umutekano bose kubireka, kuko Polisi iri maso gukomeza guhiga abagizi ba nabi.

Batatu bakekwaho gusambanya umugore w'imyaka 58 bari bamaze kwiba, batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .