00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abaturage 29% banduye inzoka zo mu nda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 April 2025 saa 05:23
Yasuwe :

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Ruhango, zatangaje ko abaturage 29% bandura indwara ziterwa n’isuku nke, bityo ko ibikorwa by’isuku bidakwiye guharirwa bamwe kuko n’ingaruka zigera kuri bose kuko indwara zitarobanura.

Ni ibyagarutsweho ku wa 16 Mata 2025, mu Murenge wa Bweramana, mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zititaweho.

Bamwe mu baturage bavuga ko bajyaga baharira bamwe mu bagize umuryango ibyo kunoza isuku nko gutunganya ubwiherero cyangwa koza amasahane, bumva ko hari ababigenewe.

Nkurunziza Théophile, wo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, avuga ko yibukijwe ko n’abagabo badakwiye kuba ba ntibindeba ku isuku.

Ati ‘‘Umugore agize ubunebwe bwo koza amasahani ngo yumuke, akayaruriraho nanjye ingaruka z’uwo mwanda ziba zingezeho, nkazanavunika mbavuza barwaye kandi bitakagombye.’’

Dr. Niyongira Eric, Umukozi w’Urugaga rw’Imiryango Itari iya Leta yita ku Buzima (Rwanda NGOs Forum), ushinzwe gahunda yo kwita ku ndwara zititaweho, yagaragaje ko agasigane mu rugo kaba intandaro y’ikwirakwira ry’indwara zandurira ku isuku nke.

Yasabye abaturage kongera uruhare mu isuku n’isukura, kuko Leta na yo ikomeje kongera ibikorwaremezo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Umukundwa Ladegonde, yavuze ko muri Ruhango hakigaragara zimwe mu ndwara zititaweho, ariko hari ingamba zo kuzirwanya.

Ati “Hakorwa ibishoboka byose ngo zicike, abaturage begerezwa imiti, ni yo mpamvu wumva ngo habayeho icyumweru cy’umwana n’umubyeyi, bagahabwa ibinini by’inzoka n’ubundi bufasha.”

Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2020 bwerekanye ko 29% by’abaturage ba Ruhango banduye inzoka zo mu nda n’inzoka za birariziyoze zandurira mu mazi mabi.

Bwerekanye kandi ko mu Rwanda zibasira 38,7%, na ho birariziyoze ikagaragara mu tugari 1013 mu gihugu.

OMS igaragaza ko hari indwara 21 zititaweho mu Rwanda hakagaragaramo icyenda zirimo inzoka zo mu nda, Birariziyoze, imidido, ibibembe, ibisazi by’imbwa, shishikara n’amavunja, ndetse intego ni uko mu 2030 zizaba zararanduwe burundu mu gihugu.

Dr. Niyongira Eric, Umukozi wa Rwanda NGOs Forum, yavuze ko ubufatanye mu isuku y'umuryango bwafasha guhashya indwara zikomoka ku mwanda
Abakorera imirimo itandukanye mu bishanga, bagirwa inama yo kwirinda gukandagira mu byondo n'ibirenge batambaye inkweto za pulasitike zigeze ku mavi (bote)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .