00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abantu bataramenyekana baciye umurizo inka y’umuturage barawutwara

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 October 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Mu Karerere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini, Umudugudu wa Ruhuha, abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bafata inka y’umuturage witwa Mfituwampaye Aloys yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, bayikata umurizo barawutwara.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2024, ubwo uyu Mfituwampaye yabyukaga agasanga inka ye yacitse umurizo iri kuvirirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko babimenye ubwo umuturage yabatabazaga.

Ati “Umuturage yarabyutse asanga inka ye yatemwe umurizo, ariko abibona atinze kuko yabonaga inka nta kibazo ifite. Yabibonye agiye kuyikukira. Ubwo inzego twahise tubimenya tujyayo duherekejwe n’inzego z’iperereza ngo zirebe uko byagenze, none ubu dutegereje icyo iperereza zigaragaza.’’

Gitifu Kayitare yakomeje avuga ko kubera ko iyi nka yari yavuye amaraso cyane yanacitse intege, babonye itakomeza kubaho yahise igurishwa barayibaga, ubuyobozi bukaba bwarahise bwiyemeza kuzashumbusha uyu muturage indi nka kugira ngo akomeze yorore.

Uretse kuyica umurizo bakawutwara, nyir’uguro avuga ko na kindi cyangijwe ariko kandi hakibazwa icyo bari bagambiriye kindi abakoze ibi, ari naho ahera asaba ubuyobozi ko hakorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo hamenyekana abakoze aya mahano.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .