00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abahinzi bo mu gishanga cy’Akanyaru baratabaza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 December 2024 saa 10:42
Yasuwe :

Abahinzi bahingira mu gishanga cy’Akanyaru baratabaza nyuma y’uko ingano y’aho bahinga igabanutse bitewe n’ikibazo cy’isuri, ubu bakaba basigaranye hegitari 10 barahoranye hegitari 1200.

Ni ikibazo cyagiye gikura uko isuri yagendaga iba nyinshi, abahinzi bakaganzwa n’amazi bakava mu gishanga.

Perezida wa Koperative COABAKA ikorera muri iki gishanga, Niyomugabo Jotham, avuga ko iki gishanga ubundi gifite ubuso bungana na hegitari 1200, kikaba cyarahingwagamo ubunyobwa, ibigori n’ibishyimbo mbere ya 2011.

Ati "Ubu dukorera kuri hegitari zitarenze 10 gusa zo mu nkuka, aho tugerageza guhingamo umuceri kuko ari wo ugerageze kwihanganira amazi, nabwo tugahinga igihembwe kimwe gusa cyo mu zuba, nabwo kandi tukajya kuwusarura tuwujabura mu mazi, umwinshi n’usigaramo."

Yongeyeho ati "Urumva ko ari ikibazo gikomeye cyane. Ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwatubwiye ko bazagitunganya, binyuze mu mushinga wa CDAT, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nabo bashishikajwe no kubona hari ibishanga bitunganywa ndetse ko muri uyu mwaka hazatunganywa ibishanga bine, bifite ubuso bwa hegitari zisaga 700.

Muri ibi bishanga harimo icya Base-Kiryango cya hegitari 240, icya Nyirakiyange cya hegitari 120, icya Rubuyenge-Burakari cya hegitari 125 ndetse n’icya Kanyegenyege gifite hegitari 200, aho ubuyobozi bwiteze ko n’abo baturage bazunguka ubundi butaka buringaniye bwo guhinga.

Ati "Turenda kubitangira kuko inyigo zirenda kurangira, ku bufatanye n’umushinga CDAT, twizera ko ibi nibirangira abaturage bazaba bungutse ubundi butaka bwo guhingaho ibiribwa bikiyongera."

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuri 6% buri mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .