Yabitangaje kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023 mu ruzinduko we na Minisitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude bagiriye mu Karere ka Ruhango hagamijwe kureba uko abaturage babayeho n’uburyo bahabwa serivisi zitandukanye.
Mu mezi atandukanye nko muri Kanama no mu Ukuboza mu 2022 mu bice bya Buhanda na Byimana ho mu Karere ka Ruhango hagiye hagaragara ibikorwa by’abajura rimwe na rimwe bagatega n’abantu bakababambura utwabo.
Minisitiri Gasana yavuze ko icyo gihe inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zakoze uko zishoboye zirabafata ku buryo ngo uyu munsi nta bibazo nk’ibyo bikirangwa muri ako karere.
Yakomeje ati “Abagera ku icumi barafashwe dukurikiranye dusanga ari agatsiko kamwe kabikoraga. Hafashwe ingamba zitandukanye dufatanyije n’abaturage ku buryo byakemutse, n’abo bafashwe bari gukurikiranwa mu butabera.”
Minisitri yasabye urubyiruko gushishikarira gukora imirimo itandukanye aho kwirirwa bicaye, babura ibibatunga bakajya gushakira ibisubizo mu kwijandika mu byaha yemeza ko bizagerwaho abayobozinobakomeza kubigisha kugira ngo buri wese agire icyo akora kimutunga.
Yakomeje avuga ko abantu bose badakwiriye kumva ko bazajya gukora mu biro runaka ahubwo n’imirimo y’amaboko ikwiye kwiyambazwa kuko hari “n’ingero z’abo byateje imbere, bakareka kugera ku butunzi batagizemo uruhare.”
Muri uru ruzinduko abaturage bagaragarije aba bayobozi ibibazo bitandukanye uruganda rubagurira umusaruro w’imyumbati rutinda kubishyura rimwe na rimwe ntirunabaherekeze mu rugendo rw’ubuhinzi bwabo.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko imikorere nk’iyo idashobora gutuma uruganda rutera imbere kuko iyo rutamenya aho umusaruro uturuka akenshi bigorana kubona umusaruro ku buryo burambye.
Ati “Iyo ushaka umusaruro mu buryo burambye ufite uruganda nk’uru ruri mu baturage, ni byiza ko imikoranire irenga ko abaturage bakuzanira [ibyo bejeje] ahubwo ukabasanga aho bari, ugakurikirana uburyo babona imbuto, inyongeramusaruro n’uburyo basarura kugira ngo bakuzanire umusaruro mwiza.”
Ku rundi ruhande ariko abo mu nganda nabo bagaragaza ko impamvu batabikora zirimo amikoro make ndetse na bimwe mu bikoresho bishaje, ibyo Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko byose bigiye kwigwaho ku buryo bizafatirwa umwanzuro ukwiriye.
Ku kibazo cy’imbuto zishobora kuba zishaje, yavuze ko azavugana n’abo mu nzego z’ubuhinzi bakazakora ubushakashatsi cyangwa zigasimbuzwa izindi.
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko gusura abaturage muri ubu buryo harimo no kureba ibibazo biba bibugarije mu nguni zitandukanye, ibishobora gukemuka ako kanya bigashakirwa umuti ndetse n’ibyemezo bifatwa na leta bikagendera ku bibazo ndetse n’amakuru ari mu baturage.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!