Rugerinyange wiga muri Amerika yakoze ‘Casque’ zikingira abavura abanduye Coronavirus muri iki gihugu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 19, Regis Rugerinyange, umunyeshuri w’umunyarwanda wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze ‘Casque’ zifasha abaganga kuba batakwandura coronavirus mu gihe barimo kuvura abarwayi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyugarijwe cyane n’abandura ndetse n’abamaze kwicwa na Coronavirus ku Isi. Imibare igaragaza ko abarenga miliyoni 1.6 bamaze kwandura, abandi barenga ibihumbi 97 bamaze gupfa.

Rugerinyange wiga ‘Mechanical Engineering’ muri iyi kaminuza, yakoze casque zikingira abavura abarwayi ba Coronavirus, mu gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’ibura ry’ibi bikoresho ku baganga muri Amerika nk’uko byakunze kuvugwa.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko Rugerinyange wiga mu mwaka wa mbere, yakoze izi ‘Casque’ zigera kuri 380 azishyikiriza agace ka West Chester aho atuye.

Buvuga ko “Kubera ko yabuze uko agaruka mu Rwanda kubera ingendo zahagaritswe, we yagize umuhate wo gukora ikintu cyiza.”

Rugerinyange yagize ati “Impamvu nyamukuru nashakaga gukora ibi, ni uko numvaga ngomba kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.”

“Byose bitangira hakorwa ibikorwa bito nko gukaraba intoki, kugira umuco wo guhana intera, kuguma mu rugo, ariko no gufasha abakozi bo kwa muganga hashakwa ibikoresho bibafasha kwirinda, harimo nko kubona ‘Casque’, uturinda ntoki n’ibindi, niyo mpamvu bikenewe ko buri muntu aho yaba ari hose, akorana n’undi bagahuza ingufu zo gufasha abakeneye ubufasha.”

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko uyu musore yavuganye n’ibitaro by’aho atuye, abagezaho ibi bikoresho.

Rugerinyange avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gushyira hamwe mu gushaka intsinzi y’icyorezo cyugarije Isi.

Abanyarwanda bakomeje gushaka ibisubizo mu guhangana na Coronavirus. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), giherutse kwakira Casque nk’izi zikingira abaganga zakorewe mu Rwanda n’urubyiruko rwo muri Fab Lab.

Izi casque zirinda amaso, umunwa n’amazuru, zikingira abaganga mu gihe bita ku barwayi ba Coronavirus. Banazikoresha kandi igihe babaga abarwayi cyangwa bavura indwara z’amenyo.

Casque zakozwe na Rugerinyange zifasha abavura abanduye Coronavirus
Rugerinyanye yiga muri Amerika, yagize igitekerezo cyo gukora casque zifasha abaganga kwikingira nyuma yo kubona ko zikenewe muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .