00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rudasingwa wahekuwe n’umukozi wo mu rugo yashatse umuti w’ubugizi bwa nabi nk’ubwo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 August 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Rudasingwa Victor Emmanuel uherutse kugira ibyago by’umwana we wishwe n’umukozi wari ushinzwe kumurera, yatekereje ikoranabuhanga ryitezweho kuba igisubizo ku bakoresha abakozi bo mu rugo n’indi mirimo iciriritse.

Inkuru y’umwana wa Rudasingwa w’imyaka icyenda y’amavuko witwa Rudasingwa Ihirwe Davis, wishwe n’umukozi wo mu rugo amunigishije umwenda nk’uko uwo mukozi yabyiyemereye, yavuzwe muri Kamena 2022.

Uwo mukozi yaje guhamywa icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu.

Rudasingwa amaze kugira ibyo byago yatekereje uburyo ashobora gukemura ikibazo cy’abakoresha bagirirwa nabi n’abo bahaye akazi, ari na ho yegereye bagenzi be bo mu Kigo Direca Technologies batangiza ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kubika amakuru y’abakozi by’umwihariko abo mu ngo.

Batangije Application yitwa ‘Tekana’ izafasha ahanini abakoresha kumenya amakuru nyakuri y’abakozi bakoresha, bityo ubugizi bwa nabi n’ubuhemu bukigaragara muri bamwe mu bakozi buzagabanuke bivuye ku kuba hazajya haba hazwi imyirondoro yuzuye y’umukozi runaka.

Rudasingwa yavuze ko Tekana App, izajya yifashishwa mu kubika imyirondoro yuzuye y’umukozi no kumugiraho andi makuru, bizakemura byinshi, cyane ko aherutse no guhekurwa n’uwari umukozi we akamwicira umwana ariko bagasanga yarakoreshaga imyirondoro itandukanye.

Yabwiye IGIHE ati “Ibi rero bizafasha mu kumenya amakuru afatika ku bakozi bakora imirimo twakwita nyakabyizi ndetse batanagira ya masezerano azwi y’akazi."

"Bizatuma umukoresha abasha kumenya umukozi aho yakoze mbere, icyo yahakoraga, igihe yahaviriye, impamvu yatumye ahava, uko yitwaraga n’ibindi bimwerekeyeho mbere yo kumukoresha.”

Iyo winjiye muri App ya Tekana uhasanga umwanya wose w’amakuru usabwa kuzuzamo ukagenda ukurikiza amabwiriza.

Rudasingwa avuga ko iri koranabuhanga rije kurengera Abanyarwanda bahombera mu kutagira amakuru yuzuye ku bakozi babo.

Ati “Iyo tuzanye Application nk’iyi tuba dusaba ko abantu babiha agaciro kuko natwe tuba twakoresheje imbaraga nyinshi ngo turebe ko twarengera ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Inkuru bifitanye isano

Buri mukoresha azajya afungura konti ye, yinjiremo abashe kubika amakuru yose yuzuye y’umukoresha guhera ku ho avuka, aho yaciye handi, niba afite ababyeyi n’ibindi.

Ikindi Rudasingwa asobanura ni uko abana bari munsi y’imyaka 18 batemerewe kubikirwa amakuru hifashishijwe iri koranabuhanga.
Amakuru azajya abikwa hifashishijwe iri koranabuhanga, ntabwo ari ay’umukozi gusa kuko n’umukoresha hazajya habikwa amakuru ye kugira ngo igihe azakenerwa azifashishwe.

Ibindi bibazo bizakemuka hishishijwe iyi App, ni ukugabanuka kw’abajura kuko bazajya bikanga ko babikiwe amakuru yose ajyanye n’umwirondoro wabo.

Kugeza ubu mu Rwanda haracyagaragara ibibazo mu bakozi no mu bakoresha babo, ahanini bishingira ku kuba nta n’umwe uba ufite amakuru yuzuye ku wundi, bigatuma umukozi yagirira nabi umuryango w’umukoresha we cyangwa umukoresha na we akaba yarenganya umukozi mu buryo ubu n’ubu.

Rudasingwa Victor avuga ko 'Tekana App' izafasha mu gukemura ibibazo by'abakozi bahabwa akazi nta makuru yabo azwi

Video: Mutsinzi Johnson


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .