Rubiales ashinjwa kuba yarasomye Hermoso ku ngufu ubwo bishimiraga intsinzi yo gutwara igikombe cy’Isi bahigitse u Bwongereza.
Ni urubanza biteganyijwe ko ruzaba iminsi 16 kuva ku wa 03 Gashyantare 2025. Uyu mugabo akomeje guhakana ibyo aregwa.
Hermoso yavuye muri Mexique aho akinira ikipe yitwa Tigres UANL mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu, aza gutanga ubuhamya ku byamubayeho.
Yavuze ko ubwo Rubiales yamusomaga, yamwiciye umunezero w’umunsi mwiza yari agize mu mateka ye, ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda, ati "byanyiciye umunsi w’ibyishimo nari ngize mu buzima bwanjye."
Ubwo abakinnyi bishimiraga intsinzi y’amateka Espagne yatsinzemo u Bwongereza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyabereye i Sydney muri Australia mu 2023, Rubiales yafashe Hermoso ku mutwe ahita amwiyegereza maze amusoma iminwa, ibyatumye abantu bacika ururondogoro bamwe bavuga ko bidakwiriye.
Bukeye uyu mukinnyi yavuze ko ibyabaye batabivuganyeho ndetse ko ari ihohoterwa yakorewe, ariko Rubiales we akavuga ko yamusomye babyumvikanyeho hagendewe ku bihe bari barimo icyo gihe byo kwishimira intsinzi.
Abantu benshi ntabwo byigeze bibashimisha kuko bakoze imyigaragambyo basaba ko uyu muyobozi yakwegura, ibyafatwaga nk’amakimbirane yo muri siporo bijya no muri politiki.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko ibyabaye kuri Rubiales byerekana ko hakiri inzira ndende ku bijyanye n’ubwubahane hagati y’abagabo n’abagore.
Yagize ati “Kubona Rubiales asoma uriya mukinnyi byerekana ko hakiri inzira ndende ku bijyanye no kubahana n’uburinganire n’ubwubahane hagati y’abagore n’abagabo.”
Ubushinjacyaha buri gusabira Rubiales igifungo cy’umwaka umwe ku birego by’ihohotera yakoze asoma Hermoso ku ngufu n’ikindi gifungo cy’umwaka n’igice kandi kubera gukoresha umuntu ikintu adashaka, no gushyira ku gitutu Hermoso kugira ngo yemere ko basomanye babyumvikanyeho, icyakoze Rubiales akabihakana.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryahanishije Luis Rubiales guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!