Uyu musore yafashwe yatangiye kumanika insinga z’amashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier, yemeje aya makuru, ashimira abaturage bayatanze ngo ukekwa afatwe.
Ati “Twamufashe uyu munsi biturutse ku makuru abaturage batanze bavuga ko yaje yiyita umukozi wa REG akabatuma insinga akabaha umuriro. Twamufashe yazanye n’ibikoresho, tubaza umuyobozi wa REG atubwira ko atamuzi.”
“Bari barangije kumuha ibihumbi 20 Frw muri 60 Frw yari yabatse andi bakazayamuha nyuma babonye Cash power.”
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu musore yashyikirijwe Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ya Busasamana.
Uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!