Rubavu: WASAC yahumurije abaturage bamaze imyaka itanu batagira amazi meza

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 Ugushyingo 2019 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe kinini Abaturage batuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi. Hari n’abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga itanu batabona amazi meza.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng Muzola Aime mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu, yahumurije abaturage abizeza ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse n’iyo gusana Gihira ya I iramutse ikozwe neza mu gihe giteganijwe abatuye Umujyi wa Rubavu baca ukubiri n’ibibazo by’amazi adahagije muri Gicurasi 2020.

Ibi yabitangaje tariki 6 Ugushyingo 2020 ubwo yasuraga izi nganda z’amazi ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse n’Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze.

Yagize ati “Ingengabihe twihaye igaragaza ko uruganda rwa Gihira ya II rugomba kuba rwuzuye mu mpera z’Ukuboza 2019 rugatangira gutanga amazi mu gihe hazaba harimo gusanwa uruganda rwa Gihira ya I narwo rugomba kuba rurangiye muri Gicurasi 2020.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko uretse kuzuza izi nganda, hari na gahunda yo gusana, kuvugurura no kongera imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Rubavu ku birometero bisaga 100 ku buryo hizewe ko nyuma yo kurangira kw’iyi mirimo nta muturage wo mu mujyi wa Rubavu uzongera gutaka kubura amazi.

Nyuma yo kureba uko imirmo irimo gukorwa , rwiyemezamirimo wubaka uruganda rwa Gihira II yasabwe kongera ibikoresho n’abakozi ndetse byanashoboka hagatangirwa gahunda yo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo imirimo izarangirire igihe giteganijwe.

Uru ruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kibe 15 000 aho ruzunganirwa n’urwari rusanzwe nyuma yo kurusana narwo rukazava kuri Metero kibe 8 000 rwatangaga rukagera kuri metero kibe 10 000.

Muzola (iburyo) n'abandi bayobozi batandukanye ubwo basuraga uruganda rw'amazi rwa Gihira II ruri kubakwa
Uru ruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kibe 15 000
Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng Muzola Aime yahumurije abaturage abizeza ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse n’iyo gusana Gihira ya I iramutse ikozwe neza mu gihe giteganijwe abatuye Umujyi wa Rubavu baca ukubiri n’ibibazo by’amazi adahagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza