00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe guhangana n’ibyaha byibasira abarokotse Jenoside

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 28 March 2025 saa 09:10
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake muri Polisi y’u Rwanda, CSP Jackline Urujeni, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rubavu gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ibyaha byibasira abarokotse Jenoside.

Ibi yabigarutseho ku wa 27 Werurwe 2025 mu muganda udasanzwe w’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Rubavu, wabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara wibanze ku bikorwa birimo kubakira abatishoboye ubwiherero n’uturima tw’igikoni.

Ati "Ibibazo biri mu midugudu kandi dukeneye kubirandura dukoresheje urubyiruko, kuba tubafite dufite igihugu cyiza mugikorere, ntawe musiganya ibibazo biracyahari kandi byinshi tugire uruhare mu kubikemura. Ibyaha biracyagaragara kandi murabizi ko ari mwe pfundo ryo kubikumira, mutangire amakuru ku gihe muvuga ibitagenda, mube nyambere mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ibihe tugiye kujyamo.”

Ibikorwa by’umuganda udasanzwe bizamara ibyumweru bibiri, urubyiruko rw’abakorerabushake ruzifatanya n’inzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage mu bikorwa birimo gusiza ibibanza bizubakwamo inzu, gusana inzu zasenyutse, gukora umuganda ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa bigamije gufasha abayirokotse mu 1994 batishoboye.

Uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba, Brig. Gen. Rwigema Nelson, ku wa 12 Werurwe 2025 ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano, ubumwe n’ubudaheranwa, mu karere ka Rutsiro, mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi yibukije abaturage ko ntawakabaye agifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko n’uyifite ntacyo ateze kuyungukiramo.

Ahamya kandi ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazakuramo.
Ati “Ryaba ari ishyano uyu munsi tugifite abantu bagifite iyo mitekerereze, ndagira ngo mbahwiture dufashe Igihugu natwe twifasha, tubungabunge umutekano w’Igihugu cyacu ari nako duhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, uwumva yaramusabitse yayipfana. Abakiyitsimbarayeho bumve ko umugambi wabo utazongera ukundi, kuko umutekano tuwukomeyeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yashimiye ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, ku ruhare bagira mu guteza imbere no gusigasira ibikorwa igihugu cyagezeho, abasaba kurushaho guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu byo bakoze harimo no kubakira abaturage uturima tw'igikoni
Urubyiruko rw'abakorerabushake mu muganda udasanzwe mu bikorwa bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .