Rubavu: Umuvunyi yashimye intambwe Akarere kateye mu kurwanya ruswa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 30 Ugushyingo 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yashimye Akarere ka Rubavu kubera intambwe kateye mu kurwanya ruswa, nyuma y’igihe kaza mu turere turimo ruswa nyinshi nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, mu rugendo yanashyikirijemo ako karere igikombe katsindiye mu kurwanya ruswa mu Ntara y’iburengerazuba.

Nk’uko Raporo y’urwego rw’Umuvunyi ibigaragaza, Rubavu yaje ku isonga n’amanota 84.5%, Rusizi igira 80.5%,Nyamasheke igira 79%, Rutsiro igira 54%, Karongi igira 43.5% naho Ngororero igira 10%.

Murekezi yashimye Akarere ka Rubavu kubera intambwe bateye mu kurwanya ruswa, agaya uturere twaje inyuma.

Ati “Ndashima Rubavu kuko yagize 84.5%, mwaje mu rwego rw’indashyikirwa, muzakomereze aho, ndetse uturere tw’iyi Intara mu rwego rw’igihugu twagaragaje umuhati. Umwaka ushize Nyamasheke yari ku isonga, mbere yaho Rusizi none ubu ni Rubavu, ndashimira abaturage bose imbaraga mwagaragaje kandi uyu muco muzawutoze abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko uyu mwanya bawukesha ingamba bafashe bahereye ku bayobozi no kwegera abaturage mu guemura ibibazo bafite.

Ati “Mu kurwanya ruswa twahereye mu bayobozi tujya hose mu mirenge itandukanye, tukareba abantu bavugwaho ruswa cyane bigakorwa mu nyandiko, kandi barakurikiranwe. Twegereye abaturage tubakangurira kwirinda ruswa tunakemura ibibazo bafite, imyubakire nayo twayigezemo ku buryo abayobozi n’abaturage twashyizemo imbaraga.”

Mukamana Esperance utuye mu murenge wa Kanama, yishimiye kuba umurenge we wavugwagamo ruswa ubu warisubiyeho

Ati “Uretse muri iki gihe, mbere ruswa yari yaratumunze ariko nshimishijwe nuko tubaye aba mbere, buriya mu minsi yashize ruswa yari iri mu murenge wa Kanama ariko ubungubu aho tugeze nta ruswa, buri muntu ashaka kuyirwanya kuko ntabwo dushaka gusubira mu bihe byashize, aho twari iciro ry’umugani.”

Mu byegeranyo byakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ku nshuro eshatu zikurikiranya Rubavu yagiye iza ku isonga mu kugaragaramo ruswa cyane mu nzego z’ibanze.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yashimye akarere ka Rubavu kubera intambwe kateye
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ashyikiriza igikombe Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert
Abaturage bateze amatwi ubutumwa bw'Umuvunyi Mukuru
Bacinye akadiho bishimira umwanya Rubavu yajeho mu kurwanya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .