Rubavu: Umuturage yikomye abaturanyi be nyuma y’uko inzu ye ifashwe n’inkongi (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 Kanama 2020 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Inzu y’umuturage witwa Nyirasinamenye Costasie iherereye mu Mudugudu wa Ngugo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu yafashwe n’inkongi, nyirayo ashinja abaturanyi kubigiramo uruhare kubera amakimbirane bafitanye.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi ku wa 16 Kanama 2020 mu masaha y’igitondo ndetse ibyari biyirimo birakongoka.

Ibikoresho byahiriyemo birimo ibitanda, intebe z’ubwoko butandukanye, amatiyo, imbaho, amarangi, ibirahuri, ibigega bifata amazi, utubati, matelas, amabati n’inkwavu 12.

Nyuma y’iyi mpanuka, Nyirasinamenye Costasie, yashyize mu majwi abaturanyi be basanzwe bafitanye ibibazo ko aribo bashobora kuba bagize uruhare mu gutwika inzu ye.

Yasabye leta ko yamufasha kuko nta bushobozi asigaranye kuko n’ibyo yacungiragaho yabibuze.

Yagize ati “Iyi nzu nayishakiyemo mu 1979, umugabo wanjye bamwishe mu 1997, hari abantu dufitanye ibibazo n’ubundi bari bamaze iminsi bangendaho aho ndwarije umukobwa wanjye.’’

Yakomeje ati “N’ubundi inzu ifatwa nababonye hafi, ndi umupfakazi nareraga abana barindwi njyenyine.’’

Nyirasinamenye yavuze ko mu gihe abantu basohoraga mu nzu ibikoresho byari bitarafatwa, amafaranga ibihumbi 340 Frw yari afite nayo bayajyanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Annonciata, yavuze ko bagiye gushakisha amakuru y’icyateye inkongi.

Yagize ati ‘‘Inzu yahiye ntituramenya icyabiteye ariko hari abatubwiye ko ari umuriro, havuzwe ko hari amakimbirane yari [nyirayo] afitanye n’abaturanyi. Turacyakomeza kubikurikirana, ndashima Polisi kuko aho tuyitabaje yabonetse ariko badufashe mu karere haboneke imodoka zirenze imwe.’’

Tuyisenge yijeje Nyirasinamenye ndetse n’abakoreraga mu nzu ye ibarizwamo bimwe mu bikorwa by’ubukorikori ubufasha bwa leta kugira ngo bongere gukora nka mbere.

Umurenge wa Rubavu igice cyari gituwe kuva kera hagaragaramo inyubako zishaje ariko nkuko bitangazwa n’ubuyobozi kubera umuhanda urimo kubakwa mu kwagura umujyi, inzu zose ziri ku muhanda zizavugururwa hubakwe izijyanye n’igishushanyo mbonera gishya.

Abapolisi bashinzwe kuzimya umuriro bafashije abaturage bari batangiye gutabara umuturanyi wabo
Abapolisi bashinzwe kuzimya umuriro bakoze akazi gakomeye bafatanyije n'abaturage
Abaturage bo mu Byahi bafatanije n'abapolisi kuzimya inzu ya Nyirasinamenye Costasie
Abaturage benshi bo mu Byahi barebaga uko igikorwa kiri kugenda
Imodoka ya Polisi yatabaye abaturage bituma izindi nzu zidafatwa n'inkongi
Umuturage yikomye abaturanyi be nyuma y’uko inzu ye ifashwe n’inkongi
Ubufatanye bw'abaturage na Polisi bwatanze umusaruro mu buryo bwihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .