Rubavu: Umuturage yafatanwe amadolari 3,000 y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mutarama 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo ku bufatanye n’abaturage, ku wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 yafashe umuturage afite amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko hari amakuru yizewe ko uwo muturage akora ubucuruzi bwa magendu ndetse akaba ari n’umutekamutwe kuko muri ubwo bucuruzi akoresha amafaranga y’amahimbano.

Ati “N’ubundi yari amaze iminsi ashakishwa kubera ubucuruzi bwa magendu akora ndetse agakoresha amafaranga y’amahimbano. Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuturage yatubwiye neza aho agiye kugura amabuye y’agaciro.”

CIP Gasasira yakomeje avuga ko umuturage amaze gutanga amakuru y’aho yerekeje Polisi yahise ijyayo isanga agiye kwishyura amabuye y’agaciro ahita afatwa.

CIP Gasasira yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya ibyaha. Yabasabye gukomereza aho kuko gukumira ibyaha ari indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda wese.

Yaba ukekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano n’ucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashyikijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza