00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umutetsi wahagarariye umuyobozi mu Kwibuka yarekuwe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 July 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Mbarushimana Jean Claude ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo wari uri mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yarekuwe ashimira inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Tariki ya 12 Nyakanga 2022 nibwo Mbarushimana hamwe na Nyiraneza Espérance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu batawe muri yombi.

Ni nyuma y’uko Mbarushimana yari yoherejwe guhagararira Nyiraneza mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri GS Nkama.

Umuyobozi w’Umurenge yari yohereje Nyiraneza ngo amuhagararire kubera izi gahunda zihutirwa yari afite, aho kujyayo cyangwa kuvuga ko nta mwanya afite, Nyiraneza yohereza umutetsi w’ikigo.

Byababaje benshi basaba ko inzego zibishinzwe zigira icyo zikora, ari nabwo abo bakekwa bahise batabwa muri yombi.

Mbarushimana Jeana Claude nyuma yo gufungurwa yashimiye leta kubera inzego z’ubutabera zashyize mu gaciro zikamurenganura.

Ati “Bakoze iperereza basanga ndi umwere ari ukumbeshyera barandekura. Njyewe noherejwe n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero,ndabwira abanyarwanda ko leta ishishoza ikarenganura urengana’’.

Icyaha yari akurikiranweho cyabaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku kigo cya GS Nkama.

Ntabwo yabashije kujyayo kubera ko yagombaga gusezeranya abageni nuko yohereza umukozi ushinzwe uburezi ari we Nyiraneza Esperance.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo kwirukana Nyiraneza Esperance umukozi w’akarere ka Rubavu wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero ndetse bunasaba inzego z’ubutabera kumukurikirana.

Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo ashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside muri GS Nkama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .